Ubukangurambaga burwanya itundwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu karere ka Nyagatare, bwatumye hafatwa ibinyobwa bitemewe birimo amakarito 500 ya Chief Warage na litiro 650 za kanyanga.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyagatare, Senior Superintendent of Police (SSP) Christian Safari avuga ko ibi biyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 9 n’ibihumbi 200 (9,200,000) by’amafranga y’u Rwanda, bikaba byarafashwe ku bikorwa by’isaka byabaye mu mezi abiri ashize, nyuma y’amakuru aba yatanzwe n’abaturage.
Ibi biyobyabwenge bikaba byarangijwe mu cyumweru gishize imbere y’amagana y’abaturage n’urubyiruko rw’abanyeshuri, igikorwa gifasha mu guha inyigisho abaturage ku bubi bwo kubinywa ndetse n’ingaruka zirimo n’igifungo haba kubabikoresha cyangwa ababicuruza.
SSP Safari yagize ati:”Ibi byose byafashwe mu Kuboza k’umwaka ushize na Mutarama uyu mwaka, bifatanywe ababicuruza ku makuru arambuye duhabwa n’abaturage muri bwa bufatanye bwiza dusanganywe bwo gukumira no kurwanya ibyaha”.
Nyagatare ikaba izwi nk’inzira y’inzoga zitemewe nka zebra, blue sky na kitoko.
Yongeyeho ati:” hari impinduka nini ubukangurambaga bwazanye kuko, nk’abaturiye umupaka barimo benshi babyambutsa mu buryo butemewe, ariko ubu nibo baduha amakuru menshi ku bakiri mu bikorwa nk’ibyo.”
Abenshi mu bafatwa ni abamotari baba bakodeshejwe n’abacuruzi babyo ngo babibagereze aho bashaka kubijyana.
Ingingo ya 24 y’itegeko ku biyobyabwenge, ivuga ko ikinyobwa cyose kirengeje 45 ku ijana by’alukolo cyangwa ikindi kinyobwa cyose kitujuje ubuziranenge bwo kunyobwa gifatwa nk’ikiyobyabwenge.
Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
RNP