Polisi y’u Rwanda yemeje ko ifunze abagabo babiri barimo Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Olivier Mulindahabi na Eng. Adolphe Muhirwa, bakekwaho kugira uruhare mu mikorere idahwitse no gutanga isoko ry’ubwubatsi bwa Hotel y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’ Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yavuze ko Mulindahabi na Eng. Muhirwa wari wahawe kwiga iryo soko rya hotel nk’impuguke, bafunzwe mu gihe iperereza rigikomeza.
ACP Celestin Twahirwa
Yagize ati “Barafashwe kugira ngo hakomeze hakorwe iperereza, kuko bikekwa ko bafashe icyemezo cyo gutanga iri soko bagendeye ku marangamutima, binyuranye n’amabwiriza asanzwe ateganywa n’itegeko kandi bigakekwa ko habayemo ruswa,”
ACP Twahirwa yakomeje avuga ifatwa ry’abo bagabo rikurikiye ifungwa ry’uwari wahawe isoko ryo kubaka iyo hotel y’inyenyeri enye, Protais Segatabazi, binyuze mu kigo cye Experts Company Limited, akarihabwa hagendewe ku mpapuro mpimbano.
Ati “Idosiye yabo nirangira mu gihe gito irashyikirizwa ubushinjacyaha.”
Umuyobozi wa FERWAFA De gaule Nzamwita umaze igihe witaba inzego za CID
Igishushanyo mbonera cya Hotel ya FERWAFA
ACP Twahirwa kandi yashimangiye ko Polisi y’Igihugu ikomeje akazi kayo mu kurwanya ibyaha, umuco wo kudahana no kurinda inyungu z’abaturage.
Umwanditsi wacu