Abayobozi b’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashimye umurava n’ibikorwa by’indashyikirwa ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo zigaragaza, ndetse banemeranya ku buryo Amerika yafasha izi ngabo mu gukoresha ikoranabuhanga rihanitse.
Brian Mckeon, n’itsinda yari ayoboye riturutse mu biro bya Gisirikare muri Amerika, basuye ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, Rwanbatt6, kuri uyu wa 10 Gashyantare.
Aba bayobozi bavuga ko gusura ingabo zihuriye mu mutwe wa UNMISS byari bigamije kureba imbogamizi bahura nazo, no kwigira hamwe uko Amerika yabatera inkunga mu gukoresha ikoranabuhanga riteye imbere.
Lt Col John Muvunyi uyobora Rwanbatt6 yabagaragarije ibikorwa bitandukanye izi ngabo zikora, na zimwe mu mbogamizi bahura nazo mu nshingano zabo za buri munsi.