• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»APR.FC yatsinzwe umukino wayo wa mbere na Mbabane Swallows yo muri Swaziland

APR.FC yatsinzwe umukino wayo wa mbere na Mbabane Swallows yo muri Swaziland

Ubwanditsi 15 Feb 2016 IMIKINO

Ikipe ya APR FC yaraye itsinzwe na Mbabane Swallows yo muri Swaziland mu mukino ubanza w’imikino y’Afurika y’amakipe yegukanye ibikombe iwayo “Orange CAF Champions League 2016”.

-2096.jpg

Muri uwo mukino ubanza wabereye muri Swaziland, ikipe ya Mbabane yari iwayo yatsinze APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ndzinisa Wilson Sabelo ku munota wa 25 w’igice cya mbere.

Abakinnyi ba APR FC bagerageje kwihagararaho ari nako bashaka igitego cyo kwishyura ariko biranga. rutahizamu wa APR FC Ndahinduka Michel nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune, yasimbuwe na Mubumbyi mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira.

Mu gice cya kabiri APR FC, nyuma yo kwinjira mu kibuga kwa Sibonana Patrick yihariye umukino ndetse inahusha bumwe mu buryo bwashoboraga kuvamo igitego.

Gusa ikipe ya Mbabane Swallors yahagaze ku gitego cyayo umukino urangira yegukanye itsinzi ku gitego 1-0.

APR FC irasabwa ibitego 2 mu Rwanda

Ikipe ya APR FC kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiraho irasabwa ko mu mukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda yirinda kwinjizwa igitego ahubwo igatsinda ibitego 2-0. Aha ikaba yahita ikomeza. Ikindi gishoboka ni uko yakwishyura iki gitego hakitabazwa za penaliti.

Umukino wo kwishyura uzaba taliki 27 Gashyantare 2016. Ikipe izakomeza hagati ya Mbabane Swallows na APR FC izahura n’izaba yakomeje hagati ya Young Africans yo muri Tanzania na Circle de Joachim yo muri Mauritius.

APR FC ikaba igomba kugaruka mu Rwanda aho ifite umukino wa shampiyona nawo ukomeye, taliki 20 Gashyantare izakina na Kiyovu, umukino uzafasha iyi kipe kwitegura Mbaba Swallors mu mukino wo kwishyura.

M.Fils

2016-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze impamvu nyamukuru yatumye adahamagara Bakame

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze impamvu nyamukuru yatumye adahamagara Bakame

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Cassa Mbungo André yatandukanye n’ikipe ya AS Kigali yari abereye umutoza mukuru

Cassa Mbungo André yatandukanye n’ikipe ya AS Kigali yari abereye umutoza mukuru

Ubwanditsi 30 Nov 2023
Ikipe  izakina na APR FC yihaye  imihigo yo gutsinda igakora amateka

Ikipe izakina na APR FC yihaye imihigo yo gutsinda igakora amateka

Ubwanditsi 11 Feb 2016
Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle

Mugisha Benon yagizwe Umutoza Mukuru wa REG Volleyball Club, mu gihe Patrice Ndaki yagizwe umutoza wa Kepler VC asimbuye Nyirimana Fidèle

Ubwanditsi 30 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.
Amakuru

Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.

Ubwanditsi 11 Jan 2021
“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro
Amakuru

“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro

Ubwanditsi 06 Dec 2021
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange
Amakuru

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange

Ubwanditsi 02 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru