Ku itariki 17 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda mu turere twa Ruhango na Nyabihu yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri 855 bo mu bigo bibiri byo muri utu turere ibabwira ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka mbi zabyo, uburyo babyirinda, n’uruhare rwabo mu kubirwanya.
Mu karere ka Ruhango higishijwe abanyeshuri 217 bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyamagana ruherereye mu murenge wa Ruhango, bakaba barigishijwe na Inspector of Police (IP) Angélique Abijuru, naho mu karere ka Nyabihu hakaba harahuguwe 638 bo muri Collège Adventiste de Rwankeri, ibarizwa mu murenge wa Mukamira, bakaba bo barahawe ubwo bumenyi na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera.
Aba bombi bashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri utu turere twombi.
Uretse abo banyeshuri, ibyo biganiro byitabiriwe kandi n’abayobozi ndetse n’abarezi babo.
IP Abijuru yabwiye abo mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyamagana ko, urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge bishobora gutuma bishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda zitateganyijwe, cyangwa kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yababwiye ati:”Muri kwiga kugira ngo ubwanyu muzibesheho neza, mubesheho neza imiryango yanyu, kandi mugire uruhare mu iterambere ry’igihugu. Nta munywi w’ibiyobyabwenge ushobora kugera kuri iyo ntego. Mukwiye rero kubyirinda, ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu”.
AIP Uwizera yabwiye abo muri Collège Adventiste de Rwankeri ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gufata ku ngufu.
Yagize ati :”Ibyo bikorwa byabo, uretse kuba ari ibyaha, bibangamira ituze ry’abantu muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora.”
Ushinzwe amasomo muri Collège Adventiste de Rwankeri, Mutabazi Jean Paul, yashimye Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu ku nama yagiriye abo banyeshuri abereye umwe mu bayobozi, maze abasaba kuzikurikiza.
Abo mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyamagana bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha (Anti–crime club), naho abo muri Collège Adventiste de Rwankeri bashyiraho Komite nshya y’iyabo.
Aba banyeshuri b’ibi bigo byombi bakanguriwe kandi kwirinda maraliya, ibi bakabikora baryama buri gihe mu nzitiramubu iteye umuti, gutema ibihuru biri hafi y’inzu, gutera mu nzu imiti yagenewe kwica imibu, no kwirinda ibidendezi by’amazi hafi y’aho batuye kuko bishobora kororokeramo imibu.
RNP