Polisi y’Igihugu yakomeje ubukangurambaga bwo guhashya ibyaha mu bigo by’amashuri mu turere twa Nyagatare, Gatsibo ndetse na Ngororero.
Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu gutangira amakuru ku gihe no gukumira ibyaha bitaraba ngo bategure ejo hazaza habo heza.
Mu Karere ka Nyagatare Polisi yigishije abanyeshuri 427 biga muri Bright Academy ndetse n’abarimu babo 2.Aba banyeshuri basabwe kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no kurwanya ihohoterwa aho riva rikagera.
Inspector of Police (IP) Jean Claude Kaburabuza ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere yagize ati” urubyiruko rufite uruhare runini mu kurwanya no gukumira ibyaha, niyo mpamvu tubakangurira kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mutangira amakuru ku gihe ndetse munakumira ibyaha igihe bitaraba”.
IP Kaburabuza yari aherekejwe n’ushinzwe umutekano wo mu muhanda Inspector of Police (IP) Jean Claude Ndamage nawe wasabye abanyeshuri kwirinda impanuka bubahiriza amategeko y’umuhanda, birinda gukinira mu nzira nyabagendwa no kubanza gushishoza mbere yo kwambukiranya imihanda.
Aba banyeshuri basoza banashinze ihuriro rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha (Anti-crime club), aho bashyizeho Innocent Zawadi nk’umukuru w’iri huriro.
Mu Karere ka Gatsibo Polisi yahuye n’abanyeshuri 481 bo mu ishuri ry’isumbuye rya Gasange baganira ku ngamba zafatwa mu gukumira ibiyobyabwenge.
Aha Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere yagize ati” tugomba kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge kuko aribyo bikurura ibindi byaha harimo nk’ubujura, ubwicanyi, ihohotera ndetse n’ubujura.
IP Rwakayiro yongeyeho kandi ko ibiyobyabwenge ari ntandaro ituma abakobwa bakiri bato batwara inda z’indaro, abasaba kwirinda kubikoresha ahubwo bakagaragaza ababigurisha bakanatungira Polisi agatoki k’aho bikorerwa.
Ubu butumwa kandi bwahawe n’abanyeshuri biga mu rwunge rw’amahuri i Mahembe aho Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ngororero yaganiriye n’abanyeshuri 435 abereka uruhare rwabo mu bufatanye na Polisi y’Igihugu mu guhashya ibyaha anabereka ingaruka mbi zo gukoresha ibiyobyabwenge.
Aba banyeshuri kandi baganirirjwe ku birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse banabwirwa ku birebana n’imikorere y’ikigo Isange One Stop Center gishinzwe gutanga ubufasha ku barikorewe.
RNP