Byari ibirori by’akataraboneka mu mu gihugu cy’Ububiligi hishimirwa ifungwa rya Ingabire Victoire n’igihano yahawe n’ubutabera bw’u Rwanda.
Hari ku wa gatandatu w’icyumweru twashoje ubwo Lin Muyizere , umugabo wa Ingabire Victoire yateguraga ibirori by’akataraboneka mu mujyi rwagati I Bruxelles byo kwishimira ineza ubutabera bw’u Rwanda bwatanze ku mugore nyuma yo guhamwa n’ibyaha byose yaregwaga i byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Mu buryo budasanzwe ariko nanone ku mpamvu ziza gusobanurwa, abantu batari bake baje kwiyumvira umugabo wishima ku mugore we, ntimugire ngo uko bwitabire hari ikindi bwari buhatse. Ikindi kandi abitabiriye ubwo butumire bari baje kwinywera no kwirira ku buntu dore ko hari harakozwe Fundraising mbere y’ibi birori habonekamo agatubutse bityo inzoga zihenze n’ibiryo bihenze ntawari gupfa kubivirira no kwibyinira nyuma yabyo maze ubuzima bugakomeza.
Mu masaha ya saa tatu n’indi minota ku isaha yo mu Bubiligi ( byari saa yine n’iyo minota ku isaha yo mu Rwanda ) nibwo uwo muhuro utaranzwe n’amagambo menshi cyane wari urimbanyije maze nyuma gato haza gutangwa ubutumwa busa nkaho bwishongora kuri Victore Ingabire aho umugabo we Lin Muyizere yavuze ko kuba umuntu wese yakosa agahanwa bikurikije amategeko nta kibazo kirimo. Yagize ati: “ Kuba umuntu wese yahanwa nta kibazo kirimo, nabatumiye hano rero ngo mbabwire ko uwari umugore wanjye amaze igihe ari gukosorwa n’ubutabera”.
Akigera kuri iri jambo abantu ntibihanganye bashwanyutse baraseka wumva bamwe bajujura bati: “Ibyo turabizi rwose, si bishya kuri twe kandi koko nta kibazo kirimo”.
Nuko kubera bamuciye mu ijambo kandi nawe wabonaga agatama kamaze kumugera neza mu ijigo yahise asoreza aho ariyicarira ubusabane burakomeza by’urwiyererutso ibiganza bishyirwa hejuru y’ibindi bitanga urusaku rusa no kumushimira kubyo yabateguriye batabimusabye.
Mugukomeza kw’ibyo birori, umwe mu banyarwanda bari babyitabiriye dore ko abenshi bari babijemo ari abo mu bihugu duhana imbibi yadutangarije ko hari ikintu kihishe inyuma y’uyu muhuro kuko ngo kuba Lin Muyizere yavuze ko uwari umugore we ari mu gihano ngo bihishe ibindi bintu byinshi. Yagize ati: “Wasanga hari undi yishumbushije cg se ateganya dore ko iruhande rwe hari umugore usa nkaho abyaye uburiza wamukoreraga buri kimwe cyose” .
Hakomeje guhwihwiswa ko ngo yaba ari mwene wabo ariko umwe mu bamuzi neza yavuze ko atari byo ahubwo ngo ari inshuti ye ikomoka mu gihugu kimwe kiri mu majyepfo y’u Rwanda nubwo ngo yakuriye kwa bene wabo muri Congo Kinshassa kandi bizwi cyane ko icyo gihugu gifite abantu benshi babarirwa mu Bubiligi.
Mu ma saa tanu ashyira saa sita( ubwo mu Rwanda byashyiraga saa saba) z’ijoro nibwo abantu bake bake batangiye kwikubura bitahira dore bari bamaze kugezaho( kurya no kunywa bihagije) basiga hari abandi bitegura kwimurira ibirori ahandi( After Party) ariko hakaba hari hataramenyekana neza.
Umuntu wese wahageze nta na kimwe yabuze kuko ibyo kurya no kunywa byari munangi. Yewe, kumenya ko bananogewe nibyo bateguriwe ngo nta n’uwigeze asoza ashimira abateguye ibirori kuko mu kabari ntawe ushimira cg se ngo asezere, buri wese wumvaga ashatse kwigendera yiyandurukiraga ntawe agishije inama.
Lin Muyizere n’inshuti ze bari kwinywera umuvinyo, umugore yihebye muri gereza
Ingabire Victoire
Uyu muhuro wanashojwe nta n’uwongeye kumva izina Ingabire Victoire mu kanwa ke cg se ak’abandi ahubwo buri wese yari yagezwe ku nzoka n’ibyo yahawe Dore ko n’uwasaga na nyiri ubwite mu kubitegura Lin Muyizere yari ari kwibyinira kamucerenge na wa mugore twaje kumenya nyuma ko yitwa BRIGITTE NIYUKURI .
Umusomyi wa Rushyashya Gitera Alpha