• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abakinnyi ba Police FC intsinzi mu irushanwa nyafurika

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abakinnyi ba Police FC intsinzi mu irushanwa nyafurika

Ubwanditsi 19 Mar 2016 Mu Mahanga

​Mu gihe ikipe ya Police FC ikomeje imyiteguro yo gukina umukino wo kwishyura na Vita Club Mokanda yo muri Congo, mu mikino yo guhatanira igikombe cy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup),abakinnyi basabwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana guharanira ibyiza, bityo bakazarangiza iminota 90 y’umukino begukanye intsinzi.Yabibasabye ubwo bari barangie imyitozo tariki ya 18 werurwe ku kibuga cya Kicukiro.

IGP Gasana yagize ati:” Byose mwarabihawe ndetse turabashyigikiye. Mushyikiwe kandi n’igihugu cyose. Ntimuzaba muhagarariye gusa ikipe yacu ahubwo ni abaturage bose b’igihugu. Icyo tubasaba ni intsinzi”.

Yongeyeho ko iyi kipe yagaragaje ubudahangarwa no mu mikino yabanje, ku buryo nta gushidikanya ukurikije uko imyitozo yayo yagenze neza ko, Police FC izatahukana intinzi yo mu rugo.

Mu mukino ubanza wahuje Vita Club Mokanda na Police FC mu gihugu ya Congo Brazaville ,amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yabwiye abakinnyi ba Police FC ko “kuba bazakinira mu rugo,ku kibuga cyabo ndetse n’imbere y’abafana babo bibongerera amahirwe yo gutsinda”.

Police FC nibasha gusezerera iyi kipe yo muri Congo yazahura mu cyiciro gikurikiyeho n’ikipe izakomeza hagati ya Sagrada Esperança yo muri Angola na Liga Desportiva de Maputo yo muri Mozambique.

Umutoza wa Police FC Andre Cassa Mbungo yavuze ko afite icyizere ko ikipe ye izasezerera ikipe yo muri Congo mu mukino ugomba kubera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Cassa yakomeje atangaza ko yizeye kuzatsinda agira ati:” tuzakina n’ikipe isanzwe ifite ubunararibonye. Ariko kandi ikipe yanjye yakoze imyitozo ihagije kandi abakinnyi bameze neza, nta kibazo na kimwe bafite, hakiyongeraho kuba dufite amahirwe yo kuzakinira iwacu”.

RNP

2016-03-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila

Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila

Ubwanditsi 26 May 2025
Uganda yarekuye Mutarindwa, imutegeka kujya yitaba ubushinjacyaha

Uganda yarekuye Mutarindwa, imutegeka kujya yitaba ubushinjacyaha

Ubwanditsi 31 Mar 2020
Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by’ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika ubwabo

Moussa Faki Mahamat arasaba ibihugu by’ibihangange kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’Abanyafurika ubwabo

Ubwanditsi 21 Feb 2024
Umukinnyi wa film z’urukozasoni waryamanye na Trump yavuze ko hari abashatse kumutera ubwoba

Umukinnyi wa film z’urukozasoni waryamanye na Trump yavuze ko hari abashatse kumutera ubwoba

Ubwanditsi 26 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha

Ubwanditsi 15 Feb 2017
Radio France Inter irasaba imbabazi nyuma y’amagambo yatambukije yita Abatutsi bazize Jenoside ibigoryi
POLITIKI

Radio France Inter irasaba imbabazi nyuma y’amagambo yatambukije yita Abatutsi bazize Jenoside ibigoryi

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin
INKURU NYAMUKURU

Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin

Ubwanditsi 25 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru