Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare, ejo kuwa mbere tariki ya 21 Werurwe yataye muri yombi umugabo witwa Habyarimana Valens w’imyaka 27 akekwaho gushaka guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko uyu mugabo yari asanzwe afite iguriro ry’imiti (Pharmacie) mu murenge wa Tabagwe, igihe ubuyobozi bw’umurenge bwari burimo gukora igenzura ry’imikorere y’amaguriro y’imiti akorera muri uwo murenge bwageze ku iguriro rya Habyarimana bumusaba impamyabumenyi yerekana ko yize ibyo gucuruza n’ibyangombwa bimwemerera gucuruza imiti, abwira umunyamabanga nshingwabikorwa ko impamyabumenyi ntayo arazana kuko yize muri Congo amusobanurira ko azajya kuyizana vuba.
IP Kayigi yavuze ko ubuyobozi bumaze kugenda, uyu Habyarimana yigiriye inama yo gushyira ruswa umunyamabanga nshingwabikorwa ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.
Ngo ayamuhereje, umunyamabanga nshingwabikorwa yamubajije icyo gukoresha ayo mafaranga, Habyarimana amusubiza muri aya magambo:”Mu by’ukuri muyobozi, ya mpamyabumenyi ntayo mfite, nkaba nagirango ube ufashe aka gafanta ntimumfungire mu gihe nkirimo kuyishaka.”
Yakomeje avuga ko uyu muyobozi amaze kubona ko uyu Habyarimana ashaka kumuha ruswa, yasohotse hanze gato ahamagara Polisi ikorera hafi aho, ihita iza imuta muri yombi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.
IP Kayigi yagaye iki gikorwa aho yagize ati;”Abantu bacike ku muco wo gutanga ruswa kuko niba yari atarabona ibyangombwa bimwemerera gucuruza imiti yagombaga gukoresha aya mafaranga akabishaka, ubu akurikiranyweho icyaha cyo gushaka gutanga ruswa mu gihe iperereza rikomeje.”
Yanagiriye inama abakora umwuga nk’uyu abasaba kuwukora bafite impamyabumenyi n’ibyangombwa bibibemerera kuko bitabaye ibyo byagira ingaruka ku babagana kuko bashobora kubaha imiti itajyanye n’indwara, ikaba yabagiraho ingaruka.
RNP