Umunyarwanda ukuriye ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Mozambique yarokotse ubwicanyi bwari bwateguwe n’agatsiko k’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.
Louis Baziga ni umucuruzi ukomoka mu Rwanda, akorera ibikorwa bye mu Murwa Mukuru wa Mozambique, Maputo aho afite inzu zicuruza ibiribwa (alimentation) ndetse n’iguriro ry’imiti (Pharmacie). Hashize iminsi yaraburiwe irengero, abo mu Muryango we bazi ko yapfuye; nyuma yo kugambanirwa n’agatsiko k’Abanyarwanda ‘bagifite ingegabitekerezo ya Jenoside’.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko baganiriye na Baziga kuwa Gatanu tariki ya 25 Werurwe 2016, yasobanuye mu buryo bwimbitse uko yari agiye kugirirwa nabi bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda bagenzi be.
Ati “ Abantu b’Abanyarwanda bene wacu bashatse ku ngura ngo banyice, babwira umuntu w’umupolisi ngo ‘tuzi ko ufite imbunda kandi uziranye n’itsinda ry’abantu,dukeneye kubona uyu muntu yapfuye mutubwire amafaranga mushaka’.”
Yakomeje avuga ko uwo mupolisi washyizweho ngo amwicishe bari basanzwe baziranye, aza kumuhamagara aramuburira.
Ati “ Uwo mupolisi yarabimbwiye, ampa ibimenyetso, ampa n’amajwi yabo yafashe ndabyumva. Akibimbwira ndamubwira nti niba ari amafaranga mushaka ayo babemereye nanjye ndayafite nta kibazo, nti ariko hari ikintu ngira ngo mbisabire nti abo bantu mubafate nibiba na ngombwa nzanabishyura nkubye kabiri ku mafaranga bari babemereye. Arambwira ati n’ubundi twe ntabwo turi abicanyi, dushinzwe umutekano ahubwo dutunguwe n’ibyo bene wanyu bashaka kugukorera.”
Baziga usanzwe anakurikiye Diaspora Nyarwanda muri Mozambique yakomeje abwira avuga ko yakoresheje ibishoboka byose kugira ngo afashe polisi gufata abari bashatse kumwicisha, ariko abikora yigize nk’aho yapfuye.
Ati “ Abapolisi narababwiye nti rero ndemera mbahe imodoka yanjye, mbahe telefoni zanjye mbahe ibyo mfite byose n’amakarita ya banki noneho mwe muzabereke ko napfuye. Ntabwo nigeze nsubira inyuma, nkimara kubyumva nahise ngenda ndihisha, nta muntu n’umwe nigeze mbibwira n’umuryango wanjye ntabyo wari uzi (usibye abapolisi bonyine bari bazi aho ndi). Ubwo hari kuwa Gatanu, uwo wari wasabye ko nicwa yari yaravuze ko namenya ko napfuye azahita yishyura.”
Baziga yakomeje avuga ko abapolisi bategereje wa munyarwanda wari watanze ikiraka cyo kumwica bigera kuwa Gatatu atari yajya aho yari yaravuze ko azabishyurira barangije akazi (kumwica).
Ngo kuwa Gatanu (tariki ya 25 Werurwe nyuma y’iminsi itandatu nta muntu uzi aho ari) nibwo abapolisi bateze indege bakora urugendo rw’isaha n’igice uvuye mu Mujyi wa Maputo, aba ariho basanga wa munyarwanda wari ukuriye uwo mugambi bamuta muri yombi.
Yakomeje avuga ko ‘polisi yambwiye ko hari n’abandi bantu bakorana nawe i Maputo bamaze kumenya, bizera ko bagomba kubafata mu gihe cya vuba.’
Amakuru avuga ko umunyarwanda watawe muri yombi wari muri uwo mugambi yitwa Tuganeyezu Theonetse usanzwe ari umupasiteri.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, uhagarariye u Rwanda no muri Mozambique yemeje ko amakuru y’uku gushaka kugira nabi ari impamo.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega
Yagize ati “ Nibyo. Ikibabaje ni uko benshi mu Banyarwanda hariya bakora neza kandi bakunguka, banashyize hamwe, basigaye bajya mu Rwanda bagashora imari ariko hari agatsiko ka bake bagifite ingengabitekerezo, bigize amabandi yo kugirira nabi abashora imari mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko umwe mu bashatse kwica Louis Baziga afatanyije n’abandi bantu bo muri Mozambique yatawe muri yombi ariko yizeza ko hagiye gukurikiranirwa hafi iki kibazo.
Ati “ Ni ibintu bibabaje ariko turabikurikiranira hafi kugira ngo hatagira umunyarwanda uzira ko akunda igihugu cye.”
Muri Mozambique, ibyo gushimuta ni ibintu bimaze gufata indi ntera dore ko mu mwaka wa 2012, Umunyarwanda wigeze kuyobora BRD, Theogene Turatsinze, yashimuswe nyuma akaza kwicwa n’abagizi ba nabi; umurambo we ugatoragurwa mu mazi.
Theogene Turatsinze
Ambasaderi Karega yavuze ko kugeza n’ubu ntacyo iperereza ryigeze rigaragaza ku rupfu rwa Turatsinze, anahuza ubu bugizi bwa nabi n’ibi byabaye mu 2012 ‘ku buryo umuntu atabura kubwikanga’.
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bake aribo bari muri utu dutsiko tw’ubugizi bwa nabi kuko abandi ‘bazi agaciro k’igihugu, n’abataza mu Rwanda bohereza abana babo kurusura.’
Muri Mozambique habarirwa Abanyarwanda bagera ku bihumbi bitatu batuye mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Mu murwa mukuru, Maputo, honyine habarizwa Abanyarwanda barenga 1500.
Source: IGIHE