• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Mozambique: Louis Baziga yarusimbutse

Mozambique: Louis Baziga yarusimbutse

Editorial 30 Mar 2016 ITOHOZA

Umunyarwanda ukuriye ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Mozambique yarokotse ubwicanyi bwari bwateguwe n’agatsiko k’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Louis Baziga ni umucuruzi ukomoka mu Rwanda, akorera ibikorwa bye mu Murwa Mukuru wa Mozambique, Maputo aho afite inzu zicuruza ibiribwa (alimentation) ndetse n’iguriro ry’imiti (Pharmacie). Hashize iminsi yaraburiwe irengero, abo mu Muryango we bazi ko yapfuye; nyuma yo kugambanirwa n’agatsiko k’Abanyarwanda ‘bagifite ingegabitekerezo ya Jenoside’.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko baganiriye na Baziga kuwa Gatanu tariki ya 25 Werurwe 2016, yasobanuye mu buryo bwimbitse uko yari agiye kugirirwa nabi bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda bagenzi be.

Ati “ Abantu b’Abanyarwanda bene wacu bashatse ku ngura ngo banyice, babwira umuntu w’umupolisi ngo ‘tuzi ko ufite imbunda kandi uziranye n’itsinda ry’abantu,dukeneye kubona uyu muntu yapfuye mutubwire amafaranga mushaka’.”

Yakomeje avuga ko uwo mupolisi washyizweho ngo amwicishe bari basanzwe baziranye, aza kumuhamagara aramuburira.

Ati “ Uwo mupolisi yarabimbwiye, ampa ibimenyetso, ampa n’amajwi yabo yafashe ndabyumva. Akibimbwira ndamubwira nti niba ari amafaranga mushaka ayo babemereye nanjye ndayafite nta kibazo, nti ariko hari ikintu ngira ngo mbisabire nti abo bantu mubafate nibiba na ngombwa nzanabishyura nkubye kabiri ku mafaranga bari babemereye. Arambwira ati n’ubundi twe ntabwo turi abicanyi, dushinzwe umutekano ahubwo dutunguwe n’ibyo bene wanyu bashaka kugukorera.”

Baziga usanzwe anakurikiye Diaspora Nyarwanda muri Mozambique yakomeje abwira avuga ko yakoresheje ibishoboka byose kugira ngo afashe polisi gufata abari bashatse kumwicisha, ariko abikora yigize nk’aho yapfuye.

Ati “ Abapolisi narababwiye nti rero ndemera mbahe imodoka yanjye, mbahe telefoni zanjye mbahe ibyo mfite byose n’amakarita ya banki noneho mwe muzabereke ko napfuye. Ntabwo nigeze nsubira inyuma, nkimara kubyumva nahise ngenda ndihisha, nta muntu n’umwe nigeze mbibwira n’umuryango wanjye ntabyo wari uzi (usibye abapolisi bonyine bari bazi aho ndi). Ubwo hari kuwa Gatanu, uwo wari wasabye ko nicwa yari yaravuze ko namenya ko napfuye azahita yishyura.”

Baziga yakomeje avuga ko abapolisi bategereje wa munyarwanda wari watanze ikiraka cyo kumwica bigera kuwa Gatatu atari yajya aho yari yaravuze ko azabishyurira barangije akazi (kumwica).

Ngo kuwa Gatanu (tariki ya 25 Werurwe nyuma y’iminsi itandatu nta muntu uzi aho ari) nibwo abapolisi bateze indege bakora urugendo rw’isaha n’igice uvuye mu Mujyi wa Maputo, aba ariho basanga wa munyarwanda wari ukuriye uwo mugambi bamuta muri yombi.

Yakomeje avuga ko ‘polisi yambwiye ko hari n’abandi bantu bakorana nawe i Maputo bamaze kumenya, bizera ko bagomba kubafata mu gihe cya vuba.’

Amakuru avuga ko umunyarwanda watawe muri yombi wari muri uwo mugambi yitwa Tuganeyezu Theonetse usanzwe ari umupasiteri.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, uhagarariye u Rwanda no muri Mozambique yemeje ko amakuru y’uku gushaka kugira nabi ari impamo.

-2557.jpg

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega

Yagize ati “ Nibyo. Ikibabaje ni uko benshi mu Banyarwanda hariya bakora neza kandi bakunguka, banashyize hamwe, basigaye bajya mu Rwanda bagashora imari ariko hari agatsiko ka bake bagifite ingengabitekerezo, bigize amabandi yo kugirira nabi abashora imari mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko umwe mu bashatse kwica Louis Baziga afatanyije n’abandi bantu bo muri Mozambique yatawe muri yombi ariko yizeza ko hagiye gukurikiranirwa hafi iki kibazo.

Ati “ Ni ibintu bibabaje ariko turabikurikiranira hafi kugira ngo hatagira umunyarwanda uzira ko akunda igihugu cye.”

Muri Mozambique, ibyo gushimuta ni ibintu bimaze gufata indi ntera dore ko mu mwaka wa 2012, Umunyarwanda wigeze kuyobora BRD, Theogene Turatsinze, yashimuswe nyuma akaza kwicwa n’abagizi ba nabi; umurambo we ugatoragurwa mu mazi.

-2556.jpg

Theogene Turatsinze

Ambasaderi Karega yavuze ko kugeza n’ubu ntacyo iperereza ryigeze rigaragaza ku rupfu rwa Turatsinze, anahuza ubu bugizi bwa nabi n’ibi byabaye mu 2012 ‘ku buryo umuntu atabura kubwikanga’.

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bake aribo bari muri utu dutsiko tw’ubugizi bwa nabi kuko abandi ‘bazi agaciro k’igihugu, n’abataza mu Rwanda bohereza abana babo kurusura.’

Muri Mozambique habarirwa Abanyarwanda bagera ku bihumbi bitatu batuye mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Mu murwa mukuru, Maputo, honyine habarizwa Abanyarwanda barenga 1500.

Source: IGIHE

2016-03-30
Editorial

IZINDI NKURU

France 24 yongeye kotswa igitutu kubera ifoto y’abasirikare b’u Rwanda

France 24 yongeye kotswa igitutu kubera ifoto y’abasirikare b’u Rwanda

Editorial 13 Sep 2018
Amateka akomeye y’umusirikare w’umugore wafotowe ateruye umwana mu kubohora igihugu

Amateka akomeye y’umusirikare w’umugore wafotowe ateruye umwana mu kubohora igihugu

Editorial 04 Jul 2018
Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Uko Uganda yanze kwikora mu nda mugihe yasinya amasezerano yo kwambura intwaro FDLR na RNC/P5

Editorial 30 Oct 2019
Uwari Gitifu w’Akarere ka Gisagara yasezeye ku kazi

Uwari Gitifu w’Akarere ka Gisagara yasezeye ku kazi

Editorial 29 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Harahigishwa uruhindu abarashe abaturage babiri i Rusizi bagahungira i Burundi
ITOHOZA

Harahigishwa uruhindu abarashe abaturage babiri i Rusizi bagahungira i Burundi

Editorial 12 Mar 2017
Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.
Amakuru

Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Editorial 20 May 2021
Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali
Mu Mahanga

Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali

Editorial 14 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru