Kuri uyu wa kabiri, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya mu nzego zinyuranye z’ingabo, ndetse na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Aba bayobozi bose yabasabye gukomeza iterambere bafasha abaturage kugera ku ntego bafite.
Abarahiye ni Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr Diane Gashumba, Major General Jacques Musemakweli umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Brig General Charles Karamba umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Brig. General Joseph Nzabamwita umunyamabanga mukuru w’urwego rw’Igihugu rw’iperereza n’umutekano.
Mu ijambo rigufi cyane Perezida Paul Kagame yasabye abarahiriye imirimo mishya gukorana neza mu bufatanye na bagenzi babo kugira ngo igihugu gikomeze kujya mbere.
Yagarutse cyane ku mutekano nk’umusingi w’iterambere ry’Abanyarwanda abasaba gukomeza kuwushimangira.
Ati “Twese turabizi ko umutekano ari ngombwa kugira ngo iterambere rigerweho.”
Kagame yasabye abayobozi bashya, biganjemo ab’ingabo, guharanira guha abaturage umutekano uzabafasha kugera ku majyambere bifuza, n’ay’igihugu muri rusange.
Perezida kagame arikumwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu
Yakomoje kandi kubo basimbuye, avuga ko abari mu myanya bagiyemo bamwe bahawe indi mirimo, kandi ngo n’abandi bari mu nzira yo kuyibona.
Ati “Ni ibisanzwe ko abantu bahindura imirimo kugira ngo igende irushaho gutera imbere no kuba myiza.”
Dr Gashumba, Maj Gen Musemakweli, Brig Karamba na Brig Nzabamwita, bitegura kurahira.
Perezida Kagame yakira indahiro z’abayobozi bashya