Polisi y’u Rwanda yemeje amakuru y’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa (gitifu) w’Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera, Nsengiyumva Charles, n’ushinzwe VUP, Nyecumi Jean Baptiste; bafunzwe bakurikiranweho kunyereza amafaranga agenewe abatishoboye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, kuri uyu wa Kabiri, tariki 29 Werurwe 2016, yemereye Kigali Today ko aba bagabo batawe muri yombi bakurikiranweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano bakanyereza amafaranga ya VUP.
Cyakora, Polisi ntiratangaza umubare w’amafaranga baba baranyereje ngo kuko ikirimo “gukora iperereza ry’ibanze”.
Icyaha bakurikiranweho gihanwa n’ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Iyi ngingo iteganya ko uwo gihamye, ashobora guhanishwa igifungo cyo kuva ku myaka irindwi kugeza ku icumi ndetse n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri 2 kugera kuri 5 z’amafaranga yanyereje.
Ingingo ya 610 na yo iteganya ko umukozi wa Leta wahimbye inyandiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku icumi ndetse n’ihazabu kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni.
Gitifu Nsengiyumva yatawe muri yombi tariki 26 Werurwe n aho ushinzwe VUP yari yatawe muri yombi tariki 25 Werurwe 2016.