Nk’uko bimaze kugaragara, abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs), bagira uruhare runini mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Polisi y’u Rwanda nayo ikaba ifatanya nayo mu kubaha amahugurwa kugira ngo basohoze inshingano zabo uko bikwiye .Ni muri urwo rwego ku itariki 30 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere Nyabihu yahuguye abo mu murenge wa Bigogwe bagera kuri 84.
Bakaba barahuguwe n’umupolisi ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Aliane Muhorakeye, akaba yari ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Kamali Bidobe Albert.
AIP Muhorakeye yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga, uretse kuba ubwabyo bibujijwe, binatuma abantu bakora ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze abasaba kongera imbaraga mu kubirwanya.
Akaba yagize ati:” Ntimujya mubona ko ababinyoye aribo bateza umutekano muke, barwana bakanakora ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko? Mwe kuko musobanukiwe n’ingaruka zabyo,mufite inshingano zo gukangurira abaturage kubyirinda no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.”
Yabasabye kandi gukangurira abaturage bayobora kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rishobora gukorwa n’igitsina gabo kirikorera igitsina gore nk’uko ryanakorwa n’igitsina gore kirikorera igitsina gabo, aha akaba yarabahaye urugero rw’umugabo cyangwa umugore uhoza ku nkeke uwo bashakanye, kumutoteza, kumukoresha imibonano mpuzabitsina kugahato, no kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye.
Yanabasobanuriye ko guhohotera abana harimo kubaha ibihano biremereye nko kubakubita, kubavana mu ishuri, no kutabaha ibyangombwa nkenerwa ku baririmo kandi ababyeyi cyangwa undi ubarera bafite ubushobozi, kubakoresha imirimo ivunanye, kubatuka, kubasambanya, kubata, kutabandikisha bavutse cyangwa gutinda kubikora, gukuramo inda, kubica , no kubacuruza.
Akaba yarababwiye ati: ” Mwe mumaze gusobanukirwa ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guhohotera abana no gufata ku ngufu, mujye mukangurira abandi kuryirinda, kandi bahe Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora”.
AIP Muhorakeye yasoje abasaba kurushaho kwegera abaturage kugira ngo babashe kubona amakuru ashobora gutuma batahura kandi bagakumira ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke aho batuye.
Nyuma y’ayo mahugurwa, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Kamali, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubw’ amahugurwa idahwema guha abaturage, aho yagize ati:”Turashimira Polisi yacu kubera uburyo ituba hafi, ikaduhugura kwirinda ibyaha bitandukanye, namwe rero murasabwa kuba abafatanyabikorwa beza, mugakumira ibyaha bitaraba, ntimubiharire inzego z’umutekano gusa, kuko nta terambere twageraho nta mutekano dufite.”
Kamanzi Japhet, umwe muri abo bagize CPCs yagize ati:”Abagabo bamwe bari bazi ko gukubita abagore babo ari byo bituma babubaha, ariko menye ko ibyo aho kugira ngo bibaheshe icyubahiro bitera amakimbirane hagati y’abashakanye. Bombi bakwiye kubahana. Ntawe ukwiye kuvutswa uburenganzira bwe kubera ko ari igitsina runaka .”
Yakomeje agira ati:” Aya mahugurwa ni ingenzi, kuko yatumye ndushaho gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge n’ubwo hari zimwe na zimwe nari nsanzwe nzi, nsobanukirwa n’icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana aricyo, n’icyo nakora ngo ibi byaha byose bikumirwe, nkaba nshimira Polisi y’u Rwanda kuri ubu bumenyi iduhaye, nkanasaba bagenzi banjye gukurikiza inama yatugiriye no gusangiza abandi ubumenyi n’inama twungutse.”
RNP