• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyabihu: Abagize komite zo kwicungira umutekano CPCs bahuguwe ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha

Nyabihu: Abagize komite zo kwicungira umutekano CPCs bahuguwe ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha

Editorial 01 Apr 2016 Mu Mahanga

​Nk’uko bimaze kugaragara, abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs), bagira uruhare runini mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Polisi y’u Rwanda nayo ikaba ifatanya nayo mu kubaha amahugurwa kugira ngo basohoze inshingano zabo uko bikwiye .Ni muri urwo rwego ku itariki 30 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere Nyabihu yahuguye abo mu murenge wa Bigogwe bagera kuri 84.

Bakaba barahuguwe n’umupolisi ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Aliane Muhorakeye, akaba yari ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Kamali Bidobe Albert.

AIP Muhorakeye yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga, uretse kuba ubwabyo bibujijwe, binatuma abantu bakora ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze abasaba kongera imbaraga mu kubirwanya.

Akaba yagize ati:” Ntimujya mubona ko ababinyoye aribo bateza umutekano muke, barwana bakanakora ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko? Mwe kuko musobanukiwe n’ingaruka zabyo,mufite inshingano zo gukangurira abaturage kubyirinda no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.”

Yabasabye kandi gukangurira abaturage bayobora kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, rishobora gukorwa n’igitsina gabo kirikorera igitsina gore nk’uko ryanakorwa n’igitsina gore kirikorera igitsina gabo, aha akaba yarabahaye urugero rw’umugabo cyangwa umugore uhoza ku nkeke uwo bashakanye, kumutoteza, kumukoresha imibonano mpuzabitsina kugahato, no kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye.

Yanabasobanuriye ko guhohotera abana harimo kubaha ibihano biremereye nko kubakubita, kubavana mu ishuri, no kutabaha ibyangombwa nkenerwa ku baririmo kandi ababyeyi cyangwa undi ubarera bafite ubushobozi, kubakoresha imirimo ivunanye, kubatuka, kubasambanya, kubata, kutabandikisha bavutse cyangwa gutinda kubikora, gukuramo inda, kubica , no kubacuruza.

Akaba yarababwiye ati: ” Mwe mumaze gusobanukirwa ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guhohotera abana no gufata ku ngufu, mujye mukangurira abandi kuryirinda, kandi bahe Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora”.

AIP Muhorakeye yasoje abasaba kurushaho kwegera abaturage kugira ngo babashe kubona amakuru ashobora gutuma batahura kandi bagakumira ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke aho batuye.

Nyuma y’ayo mahugurwa, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Kamali, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubw’ amahugurwa idahwema guha abaturage, aho yagize ati:”Turashimira Polisi yacu kubera uburyo ituba hafi, ikaduhugura kwirinda ibyaha bitandukanye, namwe rero murasabwa kuba abafatanyabikorwa beza, mugakumira ibyaha bitaraba, ntimubiharire inzego z’umutekano gusa, kuko nta terambere twageraho nta mutekano dufite.”

Kamanzi Japhet, umwe muri abo bagize CPCs yagize ati:”Abagabo bamwe bari bazi ko gukubita abagore babo ari byo bituma babubaha, ariko menye ko ibyo aho kugira ngo bibaheshe icyubahiro bitera amakimbirane hagati y’abashakanye. Bombi bakwiye kubahana. Ntawe ukwiye kuvutswa uburenganzira bwe kubera ko ari igitsina runaka .”

Yakomeje agira ati:” Aya mahugurwa ni ingenzi, kuko yatumye ndushaho gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge n’ubwo hari zimwe na zimwe nari nsanzwe nzi, nsobanukirwa n’icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana aricyo, n’icyo nakora ngo ibi byaha byose bikumirwe, nkaba nshimira Polisi y’u Rwanda kuri ubu bumenyi iduhaye, nkanasaba bagenzi banjye gukurikiza inama yatugiriye no gusangiza abandi ubumenyi n’inama twungutse.”

RNP

2016-04-01
Editorial

IZINDI NKURU

Gufotora mu ndege byaciwe! Urw’amenyo kuri Sosiyete y’indege muri Uganda kubera gutanga amatike yandikishijwe intoke, no kugabura agatogo mu ndege, bakayirukamo

Gufotora mu ndege byaciwe! Urw’amenyo kuri Sosiyete y’indege muri Uganda kubera gutanga amatike yandikishijwe intoke, no kugabura agatogo mu ndege, bakayirukamo

Editorial 28 Aug 2019
Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Ibyihebe byo muri RNC byiyemereye ko ntacyo byageraho, ubwabyo bikibaswe n’umwiryane.

Editorial 25 Sep 2024
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro

Editorial 30 Jun 2016
“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

“Nshengurwa n’icyubahiro Kagame ahabwa mu ruhando mpuzamahanga” -Tshisekedi

Editorial 31 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Geoffrey Wamala aravuga ko nyiri De Bar ari we watanze itegeko ryo guhana Radio
HIRYA NO HINO

Geoffrey Wamala aravuga ko nyiri De Bar ari we watanze itegeko ryo guhana Radio

Editorial 06 Feb 2018
USA: Uwitwa Bosco Tukamuhabwa akurikiranweho kwica umugore we, akamuhisha aho babika imyenda [ garde robe ]
ITOHOZA

USA: Uwitwa Bosco Tukamuhabwa akurikiranweho kwica umugore we, akamuhisha aho babika imyenda [ garde robe ]

Editorial 22 Nov 2017
Kigali : Perezida Kagame yahaye icyubahiro Intwari zitangiye Igihugu
Mu Mahanga

Kigali : Perezida Kagame yahaye icyubahiro Intwari zitangiye Igihugu

Editorial 02 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru