Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Kirehe Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana, yagiranye ikiganiro n’abahoze ari abanyabyaha bitandukanye bagera kuri 45 bakusanyirijwe mu kigo(transit center) cyiri mu murenge wa Nyamugari, mu kagari ka Nyamugari, kugirango bahabwe inyigisho n’abayobozi batandukanye, zikaba zigomba kumara ibyumweru bibiri mbere yo gusubizwa mu miryango yabo.
Ni muri urwo rwego rero mu mpera z’icyumweru gishize, IP Gahigi yagiranye na bo ikiganiro aho , yababwiye ati:”N’ubundi sinshidikanya ko mwari musanzwe muri abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha nk’uko buri munyarwanda wese akwiye kuba ameze, kandi ni mwe muzi neza ububi by’ibyo mwahozemo, ni namwe rero mukwiriye gukangurira abandi mugiye gusanga mu miryango yanyu kudahitamo inzira nk’iyo mwaciyemo.”
IP Gahigi yababwiye kandi ko , nk’abigeze kuba mu byaha bitandukanye bakaba bazi ingaruka zabyo kurusha abandi, bajya barangwa n’amakenga mu gihe babonye ikintu kibi kidasanzwe kandi abasaba kujya bahita bamenyesha Polisi ibegereye n’ubuyobozi bwabo igihe batahuye ko cya kintu gishobora guhungabanya umutekano.
IP Gahigi yaboneyeho kubasaba ko , nibamara gusubira mu miryango yabo, bashyira imbaraga hamwe, bagakora itsinda ryo kurwanya ibyaha aho yagize ati:”Ibyo tuvuganye aha mubikoze buri muntu ku giti cye, nta musaruro byatango nk’igihe mwaba mukoze itsinda rikorera hamwe, natwe nka Polisi byadufasha kujya dusangira amakuru no kubahugura dufite aho tubasanga.”
Yarangije abasaba kuzafatanya n’inzego z’ibanze ku gukumira no kurwanya ibyaha, guha amakuru y’ibyaha n’ababikora Polisi ibegereye kandi bakagira uruhare mu kubirwanya cyane cyane ibyiganje mu gace kabo birimo ibiyobyabwenge nka kanyanga n’urumogi, ubujura bworoheje n’ubw’amatungo, gusengera ahantu hatemewe n’ibindi,…
Evariste Sibomana w’imyaka 36 y’amavuko akaba ari n’umwe mubari mumahugurwa yagize ati”Nanjye ubwange nakoreshaga ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga iyo nabaga maze kuyinywa natezaga umutekano mucye kandi nkakunda kurwana,nakomeje no kuyicuruza n’ubwo narinzi ko ari bibi ariko ubu nkaba niyemeje ko ningera murugo nzigisha abazinywa n’abazicuruza kubireka “
Sibomana yakomeje kandi agira ati :”aya mahugurwa ambereye ingirakamaro kuko menye ko ntakiza kiri mukwishora mubiyobyabwenge”.
RNP