• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ingabo z’u Rwanda zirahakana amakuru avuga ko zinjiye ku butaka bwa Congo

Ingabo z’u Rwanda zirahakana amakuru avuga ko zinjiye ku butaka bwa Congo

Ubwanditsi 26 Apr 2016 Mu Rwanda

Igisirikare cy’u Rwanda cyahakanye amakuru yavugaga ko mu mpera z’icyumweru gishize hari abasirikare bacyo baba barinjiye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahiga abarwanyi ba FDLR.

Ejo tariki 19 Mata 2016 Radio Okapi yanditse ko yatangarijwe n’Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu karere ka 34 k’ingabo za Congo, FARDC, Capt. Guillaue Ndjike Kaiko, ko iperereza bakoze ryemeza ko kuwa 16 Mata hari amagana y’abasirikare b’u Rwanda bigaruriye agace ka Chegera, ko mu birometero nka 30 byo mu Majyaruguru ya Goma.

Capt. Guillaue Ndjike Kaiko, yavuze ko abaturage n’abayobozi muri ako gace bahamije ko izo ngabo z’u Rwanda ngo zahigaga abarwanyi ba FDLR mu rwunge rw’amashuri rwa Buhumba.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe avugako mu kiganiro n’Umuvugizi wungirije w’igisirikare cy’u Rwanda, Lt.Col.Rene Ngendahimana, yavuze ko ayo makuru atariyo.

Yagize ati “Ayo makuru ni ibinyoma ntabwo twigeze tujya muri Congo.Iyo tujyayo mwari kubimenya kuko kwinjira ku mupaka abantu bose baba bareba.”

Abajijwe niba nta ngamba zihariye zashyizweho mu rwego rwo gucunga umutekano nyuma y’ibitero bya hato na hato by’abarwanyi ba FDLR, Lt Col Ngendahimana yagize ati “ Ingamba zo zihoraho zo gucunga umutekano w’igihugu ku buryo buhamye, ntabwo ari ukuvuga ngo ducunga umutekano kubera turiya dutero shuma twa FDLR.”

Mu itangazo ryari ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu nyuma y’igitero cyagabwe kuri Station ya Polisi ya Bugeshi i Rubavu kuwa Gatandatu, ryavugaga ko bikekwako baba ari abarwanyi ba FDLR bakigabye.

Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko na n’ubu iperereza rigikorwa ngo hamenyekane niba koko abarwanyi ba FDLR aribo babiri inyuma, ati “ biracyakurikiranwa.”

Ubusanzwe iyo habaye ikibazo ku mipaka y’ibihugu byombi, itsinda ry’abasirikare bashinzwe kugenzura imipaka ihuza u Rwanda na Congo, EJVM, riramenyeshwa akaba ariryo rikora iperereza hanyuma rikazatanga umwanzuro.

Lt Col Ngendahimana avuga ko ibyatangajwe n’uruhande rwa Congo ari ugukwirakwiza ibihuha kuko ‘iyo haza kuba hari ikibazo baba barasabye EJVM cyangwa Monusco nk’umuryango mpuzamahanga igakora iperereza.

-2695.jpg

Lt.Col.Rene Ngendahimana,

Yakomeje agira ati “Twebwe iyo habaye ikibazo duhamagara EJVM igakora iperereza, bo kuki batabikora batyo ahubwo bakajya mu itangazamakuru. Kuki se bategera Monusco nayo ko ihari ngo bayimenyeshe?”

Abarwanyi ba FDLR bakunze kugaba ibitero bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyane cyane mu gace k’Amajyaruguru n’u Burengerazuba.

Mu kwezi gushize umwe mu basirikare wari wambaye impuzankano y’ingabo za FARDC yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu gitero bikekwa ko cyagabwe n’abarwanyi ba FDLR.

Mu mpera z’icyumweru gishize kandi abarwanyi bikekwako ari abo muri uyu mutwe nabwo bagabye igitero kuri station ya Polisi mu Karere ka Rubavu gusa abasirikare b’u Rwanda barabamenesha basubira muri RDC.

Source: Igihe

2016-04-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikinamico kwa bene Rwigara:  ‘ Amagambo  ashize ivuga ‘

Ikinamico kwa bene Rwigara: ‘ Amagambo ashize ivuga ‘

Ubwanditsi 11 Sep 2017
Pasiteri Antoine Rutayisire yemeje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati bakorana nayo mwibanga!!!

Pasiteri Antoine Rutayisire yemeje ko mu Rwanda hari abapasiteri bari muri Illuminati bakorana nayo mwibanga!!!

Ubwanditsi 01 Sep 2017
Banki yo mu Buhinde igiye gutera inkunga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro

Banki yo mu Buhinde igiye gutera inkunga amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro

Ubwanditsi 25 May 2017
Itangazo rigenewe Abanyamakuru:  Ibikorwa byo #Kwibuka23 bizakorwa mu cyumwer cy’icyunamo

Itangazo rigenewe Abanyamakuru: Ibikorwa byo #Kwibuka23 bizakorwa mu cyumwer cy’icyunamo

Ubwanditsi 07 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Ikigo cy’itangazamakuru cya leta cyaciwe miliyoni Shs 80 kuko cyanze kwamamaza Besigye
Mu Mahanga

Uganda: Ikigo cy’itangazamakuru cya leta cyaciwe miliyoni Shs 80 kuko cyanze kwamamaza Besigye

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Ikipe ya Kiyovu Sports na Lawyers of Hope basinye amasezerano agamije kuzamura impano y’umupira w’amaguru mu bana bato.
Amakuru

Ikipe ya Kiyovu Sports na Lawyers of Hope basinye amasezerano agamije kuzamura impano y’umupira w’amaguru mu bana bato.

Ubwanditsi 05 Mar 2021
Umuyobozi wa FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda
Mu Rwanda

Umuyobozi wa FERWAFA yasabye imbabazi Abanyarwanda

Ubwanditsi 24 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru