• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kirehe: Abantu babiri barimo umumotari bafatanwe ibiro 80 by’urumogi

Kirehe: Abantu babiri barimo umumotari bafatanwe ibiro 80 by’urumogi

Editorial 25 Apr 2016 Mu Mahanga

Imikwabu Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yakoze mu mpera z’icyumweru gishize yayifatiyemo abagabo babiri bari bafite ibiro 80 by’urumogi.

Ababifatanwe ni Bizimungu Jean Pierre ufite imyaka 30 y’amavuko na Mukunzi Valens ufite imyaka 28 y’amavuko, aba bombi bakaba barafatiwe mu kagari ka Mushongi, mu murenge wa Mpanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Bizimungu yafatanwe ibiro 30 by’urumogi byari mu mufuka; akaba yari abyikoreye ku mutwe, naho Mukunzi akaba yarafashwe ahetse kuri moto umuntu wari ukikiye ibiro bigera kuri 25 by’urumogi byari mu isashe nini.

IP Kayigi yagize ati:” Mukunzi n’uwo yari ahetse kuri moto ifite nomero ziyiranga RC 663P bari bakurikiwe n’indi moto yariho na none abantu babiri, uwari uyihetsweho akaba na we yari akikiye isashe irimo ibiro bigera na none kuri 25 by’urumogi.”

Yakomeje agira ati:”Polisi y’u Rwanda ikimara kubahagarika, umugenzi Mukunzi yari ahetse yahise ava kuri moto ata hasi urwo rumogi yari akikiye maze ariruka. Uwari utwaye iyo moto yindi yahise ayihindukiza, maze we n’uwo yari ahetse bahindura icyerekezo baracika.”

Yavuze ko Mukunzi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mpanga mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo bariya batatu bacitse na bo bafatwe.

IP Kayigi yagize na none ati:” Polisi y’u Rwanda izi amayeri abantu bishora mu biyobyabwenge bakoresha. Abantu babyishoramo bibwira ko bizabakiza; ariko aho kubakiza birabahombya ndetse bikanabateza ubukene kubera ko umuntu ubifatanye arafungwa ndetse agacibwa ihazabu kandi n’ibiyobyabwenge yafatanwe bikangizwa.”

Yibukije kandi ko ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana, n’ibindi.

Yagize kandi ati:”Ibikorwa by’abanyoye ibiyobyabwenge bihungabanya ituze ry’abantu muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.”

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

RNP

2016-04-25
Editorial

IZINDI NKURU

Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.

Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.

Editorial 06 Jun 2016
Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki

Ibitero bikakaye by’Ingabo za Congo FARDC byirukanye mu birindiro umutwe wa FDLR uhungira muri pariki

Editorial 02 Dec 2019
Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Umugore wa Visi Perezida w’Ubuhinde yavuze ko hari byinshi byo kwigira ku kigo Isange

Editorial 21 Feb 2017
Ishimwe Moses wari warashimutiwe Uganda yarekuwe atanze akayabo

Ishimwe Moses wari warashimutiwe Uganda yarekuwe atanze akayabo

Editorial 11 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

South African Airways iri mu bihe bikomeye by’amikoro; idatabawe ishobora gufunga imiryango
UBUKERARUGENDO

South African Airways iri mu bihe bikomeye by’amikoro; idatabawe ishobora gufunga imiryango

Editorial 17 Dec 2019
Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura
IMIKINO

Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura

Editorial 13 Oct 2016
“Amafuti n’amakosa by’Abayobozi, nibyo byatumye umujyi wa Huye umara igihe warabaye amatongo”- Perezida Kagame [ VIDEO
UBUKUNGU

“Amafuti n’amakosa by’Abayobozi, nibyo byatumye umujyi wa Huye umara igihe warabaye amatongo”- Perezida Kagame [ VIDEO

Editorial 26 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru