• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda, SFH Rwanda n’Urubyiruko rw’abakorebabushake mu kurwanya ibyaha mu guteza imbere umutekano n’isuku

Polisi y’u Rwanda, SFH Rwanda n’Urubyiruko rw’abakorebabushake mu kurwanya ibyaha mu guteza imbere umutekano n’isuku

Ubwanditsi 05 May 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda n’umuryango witwa Society Family Health(SFH) Rwanda n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha(RYVCPO) bagiranye amasezerano yo gushyira imbaraga mu bukangurambaga bw’umutekano n’isuku.

Aya masezerano akaba yashyizweho umukono ku italiki 4 Gicurasi hagati ya Assistant Commissioner of Police Damas Gatare ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda akaba anashinzwe Community Policing , Manasseh Gihana Wandera, umuyobozi wa SFH Rwanda na Justus Kangwagye , umuhuzabikorwa wa ruriya rubyiruko, bikaba byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Uyu muhango w’isinywa ry’amasezerano, wayobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, hakaba hari kandi Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana .

Hari kandi Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police(IGP) Emmanuel K.Gasana, abayobozi b’Intara n’uturere bose ndetse n’abahagarariye ruriya rubyiruko mu turere twose.

Nk’uko aya masezerano ateye, Polisi y’u Rwanda na SHF Rwanda bazajya bafatanya mu gutera inkunga ibikorwa by’uru rubyiruko bizaba bigamije guhindura imyumvire y’abaturage mu birebana n’umutekano, ubuzima n’isuku.

Gutera inkunga ku ifashamyumvire ya ruriya rubyiruko biganisha ku buzima buzira umuze, ku mutekano ntamakemwa biciye mu ngamba zo guhererekanya amakuru zizakoreshwa na SFR Rwanda nko guhuriza hamwe abaturage ndetse n’itumanaho hagati y’abantu(Interpersonnal communication) rizaba rikubiyemo ubutumwa burebana n’ubuzima n’isuku.

Kubufatanye bwa Polisi n’ubuyobozi bw’ibanze ,bahamagarira urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’abaturage aho batuye kwitabira inamaz’ihinduramyumvire ku birebana n’ubuzima n’umuco w’isuku(Behaviour Change Communication) zizajya zitegurwa na SFH Rwanda bikaba bikubiye mu masezerano yasinywe.

SFH Rwanda izajya itanga ibikoresho byifashishwa mu isuku n’ubuzima kuri ruriya rubyiruko mu korohereza itumanaho n’igenzura mu bukangurambaga bw’ihinduramyumvire hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

-2756.jpg

I Photo y’urwibutso

​Minisitiri Kaboneka yavuze ko, n’ubwo u Rwanda ari igihugu gitekanye, haracyari ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, abagishaka kurenganya abandi , ibibazo by’isuku n’ibindi.

Yabwiye urubyiruko ati:”Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rishobora kuba ikibazo ku rubyiruko no ku gihugu, kimwe n’isuku nke. U Rwanda ni urwanyu kandi rubategerejeho byinshi.”

Yongeyeho ati:” u Rwanda ni kimwe mu bihugu bitekanye kubera imbaraga rukoresha , ndahamya ko ubu bufatanye buzagera kuri byinshi biciye mu gutangira amakuru ku gihe , bikazafasha mu kurwanya ibyaha.”

Umuyobozi wa SFH we yagize ati:”Ubu bufatanye ni ingenzi kubera ko buhuje imbaraga z’urubyiruko rugeze ku 20,000, ni abantu benshi bashobora kuba miliyoni imwe mu mwaka umwe gusa. Bazatworohereza akazi, bazaba abarimu bacu, nibo bazajya hazi mu midugudu kwigisha abaturage imibereho irangwa mo isuku, izira imirire mibi,n’ibindi..”

SFH ikaba ari umuryango utegamiye kuri Leta ifatanya n’abigenga muri gahunda zo guteza imbere ibyo abaturage bakeneye cyane cyane ibirebana n’ubuzima.
Gihana yavuze ko imirire mibi ikiri ikibazo mu Rwanda maze agira ati:”Ni ikibazo cy’imyumvire n’imigenzereze , urubyiruko nk’uru rubonye ibyangombwa rushobora kubihindura byose.”

Kangwagye mu ijambo rye, yavuze ko nk’urubyiruko rwiteguye, ibikorwa n’ijwi byarwo bizagera ku baturage bo hasi kandi asaba n’indi miryango gukoresha urubyiruko niba bashaka kugera ku ntego baba biyemeje.

Aya masezerano aje guha imbaraga ayari asanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’urubyiruko rw’abakorerabushake(RYVCO) yasinwe muri Gicurasi umwaka ushize akaba ari ay’imyaka ine mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha hagamijwe kuzamura imibereho n’umutekano by’abaturage.

RNP

2016-05-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rutahizamu Kylian Mbappe  yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid

Rutahizamu Kylian Mbappe yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid

Ubwanditsi 10 May 2024
Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza

Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza

RUSHYASHYA 24 Nov 2025
Uganda: Abantu batatu bakekwaho Ebola batorotse ibitaro

Uganda: Abantu batatu bakekwaho Ebola batorotse ibitaro

Ubwanditsi 14 Jun 2019
Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

RUSHYASHYA 16 Feb 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.
Amakuru

Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Ubwanditsi 17 Jul 2024
Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017
SHOWBIZ

Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017

Ubwanditsi 17 Dec 2017
Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’umunyamerika yafunze
ITOHOZA

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’umunyamerika yafunze

Ubwanditsi 20 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru