Lt Gen ( Rtd) Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi (MINUAR), yakiriwe na Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarere, baganira ku bibazo bikigarara ku Isi aho abana bakoreshwa mu gisirikare.
Lt Gen ( Rtd) Romeo Dallaire kandi akaba agenzwa n’uko umuryango yatangije ugamije kurwanya ikoreshwa ry’abana mu bihe by’intambara, (Dallaire Initiative Organisation) no gusinyana amasezerano n’igisirikare cy’u Rwanda (RDF).
Yakiriwe na Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarere n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’Igihugu.
Uyu muryango wa Gen Dallaire utegamiye kuri leta, uharanira ko abana bashyirwa mu gisirikare bagomba kugabanuka, ndetse n’ikoreshwa ryabo mu gihe cy’imirwano rikarwanywa.
Lt Gen Dallaire akaba kandi yari aherekejwe n’umuyobozi w’uyu muryango Dr Shelly Whitman.
Dallaire yagize ati “Impamvu nyamukuru yatumye duhitamo gufatanya na RDF nk’umufatanyabikorwa wa mbere, ni uko ifite ingabo zikora kinyamwuga ku ruhando mpuzamahanga, by’umwihariko mu kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.”
Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarere, yashimiye cyane Gen Dallaire kubera uyu mushinga yatangije.
Romeo Dallaire yasuye igisirikari cy’u Rwanda, agirana ibiganiro na Gen James Kabarebe ndetse na Gen Patrick Nyamvumba
Yijeje kandi uyu muyobozi ko ingabo z’u Rwanda (RDF) ziyemeje kuzakomeza ubufatanye n’uyu muryango we kugira ngo uzagere ku byo wiyemeje.
Gen Kabarere yavuze ko kurinda no kurwanya ko abana bakoreshwa mu mirwano biri mu mahame y’igisirikare cy’u Rwanda, ndetse no kurwanya abasivile bakoreshwa mu bihe by’intambara.
Gen Dallaire azwiho kuba ubwo yari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yarasabye ko Loni yamwongerera abasirikare kubera Jenoside yabonaga ikorwa. Ariko izo ngabo ntiyazihawe.