• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyaruguru: Hafatiwe abasore 3 bakekwaho kwiba moto i Kigali bakajya kuyigurishayo

Nyaruguru: Hafatiwe abasore 3 bakekwaho kwiba moto i Kigali bakajya kuyigurishayo

Editorial 16 May 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru ifatanyije n’abaturage b’akagari ka Nteko umurenge wa Busanze ku itariki ya 13 Gicurasi, yataye muri yombi abasore 3 bakekwaho kwiba moto i Kigali muri Nyamirambo yo mu bwoko bwa TVS ifite Pulaki RD 042I.

Abo basore ni Ntibategereza Felicien w’imyaka 26, Gatete Jean Claude w’imyaka 23 na Byiringiro Desire w’imyaka 21 bakaba bari bibye iyo moto mu murenge wa Nyamirambo ku itariki ya 11 Gicurasi bafite umugambi wo kuyigurishiriza mu karere ka Nyaruguru.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana, yagize ati:” Twamenye ko aba basore bakodesheje iyi moto n’umumotari bamubwira ko bagiye hafi aho i Nyamirambo, bahita bayijyana muri Nyaruguru aho bagiye kurara kwa Nyirakuru wa Byiringiro witwa Mukandutiye Annonciata, kubera ko abaturage bazi ko uwinjiye mu mudugudu agomba kwiyandikisha mu ikayi y’umudugudu, uyu mukecuru yagiye kubaruza aba bashyitsi ba Byiringiro, anavuga ko bafite Moto.”

Yakomeje agira ati:”Uyu muyobozi w’umudugudu yahise ajya kwa Mukandutiye abaza aba basore ibyangombwa by’iyo moto barabibura, nibwo yahise abimenyesha Polisi, dutangira kubakoraho ipererereza, nyuma nibwo Byiringiro yemeye ko bayibye bakaza kuyishakira umuguzi muri Nyaruguru.”

CIP Hakizimana yasoje agira ati:”Turashimira iki gikorwa cya Mukandutiye cyo kumenyesha inzego z’ibanze abashyitsi bari mu rugo rwe. Iyi ni nayo mpamvu duhora dukangurira abaturage kumenyesha abayobozi b’inzego z’ibanze abashyitsi babasuye cyangwa bantu batazi bari mu duce batuyemo kuko ntiwamenya ikibagenza.”

Kugeza ubu aba basore bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busanze ndetse n’iyi moto niho iri, ariko nk’uko CIP Hakizimana yabivuze ikazasubizwa nyirayo witwa Akayezu Happy nk’uko ibyangombwa byayo bibigaragaza.

RNP

2016-05-16
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’inkuru zavugaga ko atwite Ingabire Victoire yateje ubwega ko yabujijwe kujya kwivuza

Nyuma y’inkuru zavugaga ko atwite Ingabire Victoire yateje ubwega ko yabujijwe kujya kwivuza

Editorial 02 Aug 2016
Perezida Kagame yafunguye Ikigo cy’Intego z’Iterambere Rirambye ku rwego rwa Afurika

Perezida Kagame yafunguye Ikigo cy’Intego z’Iterambere Rirambye ku rwego rwa Afurika

Editorial 28 Jan 2017
Kwibohora si inzu nziza…, kwibohora ni ukumenya ngo uragana he – Kagame

Kwibohora si inzu nziza…, kwibohora ni ukumenya ngo uragana he – Kagame

Editorial 04 Jul 2016
Imitwe igize Wazalendo yakozanyijeho mu marembo ya Goma bapfa amafaranga bane barahagwa

Imitwe igize Wazalendo yakozanyijeho mu marembo ya Goma bapfa amafaranga bane barahagwa

Editorial 25 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RwandAir yemerewe gutangira ingendo zijya muri Israël idahagaze
UBUKERARUGENDO

RwandAir yemerewe gutangira ingendo zijya muri Israël idahagaze

Editorial 07 Jan 2019
Perezida Kagame yasabye abanyendiza kuba maso
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasabye abanyendiza kuba maso

Editorial 04 Jul 2018
Ibibazo 10 bibazwa Kayumba Nyamwasa
ITOHOZA

Ibibazo 10 bibazwa Kayumba Nyamwasa

Editorial 10 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru