• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyaruguru: Hafatiwe abasore 3 bakekwaho kwiba moto i Kigali bakajya kuyigurishayo

Nyaruguru: Hafatiwe abasore 3 bakekwaho kwiba moto i Kigali bakajya kuyigurishayo

Ubwanditsi 16 May 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru ifatanyije n’abaturage b’akagari ka Nteko umurenge wa Busanze ku itariki ya 13 Gicurasi, yataye muri yombi abasore 3 bakekwaho kwiba moto i Kigali muri Nyamirambo yo mu bwoko bwa TVS ifite Pulaki RD 042I.

Abo basore ni Ntibategereza Felicien w’imyaka 26, Gatete Jean Claude w’imyaka 23 na Byiringiro Desire w’imyaka 21 bakaba bari bibye iyo moto mu murenge wa Nyamirambo ku itariki ya 11 Gicurasi bafite umugambi wo kuyigurishiriza mu karere ka Nyaruguru.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana, yagize ati:” Twamenye ko aba basore bakodesheje iyi moto n’umumotari bamubwira ko bagiye hafi aho i Nyamirambo, bahita bayijyana muri Nyaruguru aho bagiye kurara kwa Nyirakuru wa Byiringiro witwa Mukandutiye Annonciata, kubera ko abaturage bazi ko uwinjiye mu mudugudu agomba kwiyandikisha mu ikayi y’umudugudu, uyu mukecuru yagiye kubaruza aba bashyitsi ba Byiringiro, anavuga ko bafite Moto.”

Yakomeje agira ati:”Uyu muyobozi w’umudugudu yahise ajya kwa Mukandutiye abaza aba basore ibyangombwa by’iyo moto barabibura, nibwo yahise abimenyesha Polisi, dutangira kubakoraho ipererereza, nyuma nibwo Byiringiro yemeye ko bayibye bakaza kuyishakira umuguzi muri Nyaruguru.”

CIP Hakizimana yasoje agira ati:”Turashimira iki gikorwa cya Mukandutiye cyo kumenyesha inzego z’ibanze abashyitsi bari mu rugo rwe. Iyi ni nayo mpamvu duhora dukangurira abaturage kumenyesha abayobozi b’inzego z’ibanze abashyitsi babasuye cyangwa bantu batazi bari mu duce batuyemo kuko ntiwamenya ikibagenza.”

Kugeza ubu aba basore bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busanze ndetse n’iyi moto niho iri, ariko nk’uko CIP Hakizimana yabivuze ikazasubizwa nyirayo witwa Akayezu Happy nk’uko ibyangombwa byayo bibigaragaza.

RNP

2016-05-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Breaking News : Impinduka zitunguranye mu rwego rw’iperereza rya Gisilikare NISS

Breaking News : Impinduka zitunguranye mu rwego rw’iperereza rya Gisilikare NISS

Ubwanditsi 25 Mar 2016
Diaspora nyarwanda irahumurizwa  yose ko  izashobora gutora mu 2017

Diaspora nyarwanda irahumurizwa yose ko izashobora gutora mu 2017

Ubwanditsi 16 Dec 2016
Ruharwa Claude Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15

Ruharwa Claude Muhayimana yasabiwe igifungo cy’imyaka 15

RUSHYASHYA 27 Feb 2026
Polisi y’u Rwanda na TIGO basinyanye amasezerano ku gutahura ibyaha

Polisi y’u Rwanda na TIGO basinyanye amasezerano ku gutahura ibyaha

Ubwanditsi 09 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Musoni James Yakuwe Muri Guverinoma
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Minisitiri Musoni James Yakuwe Muri Guverinoma

Ubwanditsi 08 Apr 2018
Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 26 Jan 2016
Umuhanzikazi Butera Knowless agiye gukorana indirimbo n’ umuhanzi ukomeye Ben Pol
SHOWBIZ

Umuhanzikazi Butera Knowless agiye gukorana indirimbo n’ umuhanzi ukomeye Ben Pol

Ubwanditsi 27 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru