Nyuma yo gufungura ishami muri Orlando muri Leta ya Florida muri America n’ I Namur mu Bubiligi muri uyu mwaka, Ministere y’Ijambo ry’Ukuri (Authentic Word Ministries) yafunguye ku mugaragaro Itorero ryayo Zion Temple Celebration Center Indiana muri Leta ya Indiana muri America. Ikaba iri ahitwa South Bend mu gace bita Michiana kabarizwa hagati ya Indiana na Michigan.
Nyuma y’igiterane cy’iminsi itatu cyabaye kuva taliki ya 27 -29/05/2016 cyari kiyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center ku Isi hose Apostle Dr. Paul Gitwaza itorero Zion Temple Nichiana rikaba ryarafunguwe ku mugaragaro, iri shami rikaba rije ryiyongera ku yandi matorero ya Zion agera kuri 45 ari hirya no hino ku Isi hose.
Iki giterane kikaba cyari kitabiriwe n’abantu barenga 120 baturutse muri Leta zitandukanye zo muri America nka Indiana, Michigan, Illinois, Texas, North Dakota, New York, Calfornia, Georgia, New Jersey, Florida, Massachusetts, ndetse hakaba hari n’abari bakitabiriye bavuye mu Rwanda no muri Canada.
Mu ijambo ry’Imana yigishije, Apostle Dr. Paul Gitwaza yasabye abari aho guha Imana imitima yabo nayo ikabaha umutima wayo kuko aribwo babasha kuyikorera neza no gukunda abantu nkuko ibakunda, ababwira ko umurimo w’Imana ukorwa n’umutima ugakomezwa n’amasengesho, yababwiye kandi ko itorero ridakwiriye kuba nk’ikidendezi ko ahubwo rikwiriye kuba umugezi utemba rikazana impinduka nziza aho rikorera hose mu nzego zose mu boroheje n’abakomeye, ahangaha yababwiye ko bagomba kugira ubwenge bagafata ubutaka n’igihugu Imana yabahaye, by’umwihariko akaba yarasabye itorero rya Zion Temple Indiana ryashinzwe rugomba gusibura Amariba yari yarasibwe (ITANGIRIRO 26:18-22) rikazana ububyutse muri Indiana nk’ubwigeze kuzanwa n’Umukozi w’Imana Lester Frank Samrall mu 1957-1996.
Nyuma y’inyigisho yahatanze Apostle Paul Gitwaza yafunguye ku mugaragaro itorero Zion Temple Michiana anasengera abashumba Francois na Assumpta Bayingana kuribera abayobozi bakuru no kuba Abashumba bemewe muri Zion Temple ku Isi hose no mu mashyirahamwe ibarizwamo.
Pastori Francois na Assumpta Bayingana bayoboye Zion Temple Indiana.
Mu ijambo Pasteur Francois na Assumpta Bayingana bagejeje ku bari aho bashimiye Intumwa Paul Gitwaza n’ubuyobozi bwa Zion Temple muri rusange ko bashoboye kubihanganira bakabaha umwanya uhagije wo kwitegura gukora uyu murimo bahamagariwe kuko bari bamaze hafi imyaka igera ku 10 bakora nka Cellule y’amasengesho, bakaba barashimye icyizere bagiriwe kandi bavuga ko biteguye gukorera Imana no kuzana impinduka muri ako gace batuyemo. Twabibutsa ko uyu Pasteur Bayingana Francois yigeze kuba umukinnyi ukomeye muri Rayon Sports mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abari aho bose by’umwihariko abatuye muri Michiana bishimiye gutangira kwa Zion Temple muri ako gace banishimira abashumba bahawe, ndetse benshi bishimira ko igiterane cyasojwe bongeye guhemburwa mu mwuka.
Mu gusoza hakaba hari umuhanuzikazi w’umuzungukazi witwa Wendy wavuze ko ibya Zion Temple Imana yabibahishuriye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ubwo bari barimo bakorera umurimo w’Imana mu Rwanda ngo babwiwe ko hazaza itorero ryitwa Zion rizazana ububyutse mu Rwanda no mu Isi yose ndetse rikazagera n’i Siyoni nyayo I Yerusalemu kandi ibi byamaze gusohora kuko Zion Temple yamaze no gushinga biro yayo I Yerusalemu.
Apostle Gitwaza asengera abashumba
Apostle Gitwaza n’umuhanzi Willy Uwizeye Iburyo.
Iki giterane cyari cyitabiriwe bishimishije.
Mu bari bacyitabiriye bavuye mu Rwanda harimo Pasteur Fifi Cameroun (Zion Temple Gisozi), Pasteur Barbara Umuhoza (Zion Temple Gatenga), Pasteur Jean Bosco Kanyengoga( Zion Temple Nyarutarama-Kagugu), Evangelist Christian Ibambasi (Zion Temple Kibagabaga) na Deborah Irakiza (Zion Temple Gatenga).
Gahunda ihari ngo Ni uko hazashingwa Zion Temple muri Leta zose zigize America uko ari 50, itahiwe gufungurwa ikaba ari Zion Temple Dallas muri Leta ya Texas tukaba tuzabagezaho amakuru yabyo mu minsi iri imbere.
Mugire amahoro y’Imana.
Article by Claude Ndayishimiye