Leta igiye gutangira gushishikariza abaturage kwitabira kugura ubwisungane mu buvuzi “mituweli”, ihereye mu madini kugira ngo ayifashe gusakaza ubwo bukangurambaga.
Iyi gahunda iratangirana n’umwaka w’ubwisungane wa 2016/2017, nk’uko Minaloc Sheick Bahame Hassan, ushinzwe amajyambere n’imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y”ubutegetsi bw’igihugu, yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 10 Kamena 2016.
Yagize ati “Iyi gahunda yo gukangurira abaturage kwitabira gukoresha ubwisungane mu buvuzi twayishyize no mu nsengero, kugira ngo abanyamadini mu mwanya bafata bigisha ijambo ry’Imana, banagire iminota micye basagura yo gukangurira abayoboke babo ibyiza by’ubwisungane mu buvuzi, kuko Roho nzima itura mu mubiri muzima ,kandi turizera ko bizatanga umusaruro ushimishije.”
Kubijyanye n’abayobozi bo munzego z’ibanze banyereje amafaranga ya Mutuelle, yavuze ko hafashwe ingamba zikarishye zo gukurikirana ababigizemo ruruhare bose ko kandi ubu umuturage azajya ajya kwishyurira umusanzu we muri Sacco aho kuba mumatsinda nkuko byakorwaga.
Mu mwaka w’ubwisungane mu buvuzi wa 2015-2016, bwitabiriwe ku kigero cya 81.6%. Akarere kahize utundi kabaye Kicukiro kitabiriye ku kigero cya 95.1%, akanyuma kaba aka Rubavu kitabiriye ku kigero cya 69.5%.
Akarere ka kicukiro ni aka mbere na 95.1% aka Rubavu kakaba akanyuma na 69.5%.
Umuyobozi w’agateganyo wa RSSB Dr Hakiba Solange, yatangaje ko ubu bwitabire butari bubi ariko hakwiye ubukangurambaga bwimbitse mu baturage, kugira ngo ubwisungane mu buvuzi bwishyurirwe ku gihe kandi bwishyurwe na benshi.
Dr Hakiba Solange na Sheick Bahame Hassan
Biteganyijwe ko iki gikorwa kitazakorerwa mu nsengero gusa, kuko kizanakorerwa no mu midugudu itandukanye mu bihe by’umuganda, kikazagera mu masoko no mu ngo. MINALOC ivuga ko kandi yatangiye guhugura abakangurambaga bazifashishwa muri iki gikorwa.
Umwanditsi wacu