Padiri Thomas NAHIMANA ni muntu ki ?
yavutse taliki ya 26 Mutarama 1971, avukira mu Murenge wa NZAHAHA ,Akarere ka Rusizi(ahitwaga Komini ya Bugarama) ,mu Ntara y’Uburengerazuba( mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu). Amashuri abanza yayize kuri Nzahaha n’i Mushaka (1978-1986); ayisumbuye ayigira mu Seminari nto ya Mutagatifu Piyo wa 10 yo ku Nyundo(1986-1992); Seminari nkuru yayigiye i Rutongo, Kabgayi na Nyakibanda (1992-1999), ahabwa ubupadiri taliki ya 18 Nyakanga 1999.
Hashize igihe we na Padiri Fortunatus Rudakemwa bahunze igihugu Tomas Nahimana ajya i Bulayi yagendeye kuri pasiporo ya Congo bageze i burayi bashinze/batangije urubuga rwa internet rushinzwe kwamamaza urwango no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.
Kubera umwuga wabo barwise umuhanuzi. Nk’abantu bize igifaransa inyito bakoresheje ni “le prophete”.
Kubera ubupadiri, urwo rubuga rugaragaza ko rufite icyo ruhuriyeho na Kiliziya Gatolika babereye abayoboke n’abayobozi. Ni urubuga rufite aho ruhurira (links) n’imbuga za internet za Kiliziya. Urwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ndetse n’urwa Vatican nizo za mbere.
Padiri Fortunatus Rudakemwa
Tomas Nahimana
Kubera kandi umwuga wabo wo kwamamaza ingengabitekerezo ya jenoside no gufpobya icyo cyaha, urwo rubuga rufite za link n’imbuga nyinshi zirimo abahuje imyumvire n’intego.
Ku itariki ya 23 Mata 2011, padiri Rudakemwa yashyize ahagaragara inyandiko yibutsa imikorere y’ikinyamakuru Kangura. Munsi y’umutwe w’iyo nyandiko hari igishushanyo cya Yesu ahetse umusaraba. Inyandiko iri munsi y’igishushanyo cya Yesu ugasanga bamugira icyitso cy’abajenosideri mu ngengabitekerezo yabo. Bitagira aho bitandukaniye na Kangura yabikoraga kenshi yerekana ko ‘Umuryango Mutagatifu’ wemeranyaga n’umugambi wo kurimbura abatutsi mu Rwanda.
Iyo nyandiko y’umupadiri ku urubuga, yasohotse bucya hakaba Pasika. Ibyo bikaba byarakozwe ngo izuka rya Yesu rihuzwe n’iyo ngengabitekerezo ya jenoside. Padiri akoresha amagambo yo mu ivanjili cyane, mu rwego rwo kumvisha abasomyi (bahuje nabo) ko urwango bandika rufite inkunga ntagatifu.
Padiri Rudakemwa atangaho Yesu umugabo ko ibyo avuga ari ukuri, ati: “Aha rero nkaba nagusubirira nanjye mu byo Yezu yabwiye umugaragu w’umuherezabitambo mukuru agira ati “Niba mvuze nabi, garagaza ikibi mvuze; niba kandi mvuze neza, unkubitiye iki?” (Yh 18, 23). “Nyanga urundi, wimpimbira”.
Uko kuri ni ukuhe? Iyo nyandiko yagenewe Pasika na Padiri Rudakemwa itangirana izi nteruro. “CDR na FPR ni mahwi. Ndetse benshi bahamya ko FPR irusha CDR ububi.” Ibi abivuga nk’ukuri kandi ngo na Yesu nibyo yavugaga. Iri jambo “benshi” niryo ryari ishigiro rya CDR, yateguye gutsemba ubwoko mu izina rya “rubanda nyamwinshi”.
CDR yiyise Impuzamugambi kuko bagombaga ‘guhuza’—‘umugambi’. Uwo mugambi w’abahezanguni wari uwo gushishikariza abahutu kwanga urunuka kugirango bazakore jenoside batabibonamo icyaha. Niyo mpamvu ‘Impuzamugambi’ za CDR abantu bari barazise impuzamupanga.
Padiri Thomas Nahimana yahamagariye abanyarwanda kuza kwigaragambya bamagana Perezida Kagame abandi bo bateguye ibikorwa byo kumushyigikira
Iyi nyandiko ya Leprophete yasohotse mu mwaka w’2011, uyu mupadiri aragereranya CDR na FPR. Kuba FPR ariyo yaciye intege impuza-mugambi za CDR n’interahamwe, ni ukuri. Ubihakana ni ushyigikiye umujenosideri ushaka kwishyira heza. Abemera ko CDR ari nziza, ugeranyije na FPR, ni abapawa n’abataye umutwe nk’abo muri RNC.
Ubu abo muri RNC bagizwe abatoni n’uru rubuga rw’abajenosideri. Ubyemeza ni uwahisemo guhakana jenoside, n’ubabazwa n’uko ukuri kw’ubugome bwakozwe kuvugwa.
Mbere ya jenoside, abasenyeri gatolika baharaniraga ko CDR ijya mu butegetsi bw’u Rwanda. Ikurikije amasezerano y’amahoro ya Arusha, FPR yarabyanze.
Ntiwaba umupadiri utabiherewe ububasha na Kiliziya ihagarariwe na Musenyeri muri diyoseze. Umupadiri ntiyajya no gukorera ahandi uw’aho ukomoka atabikwemereye. Ese ba nyiri urwo rubuga rw’urwango baracyari abapadiri?
Hera i bumoso: Robert Rubayita, Fortunatus Rudakemwa, Thomas Nahimana . Bo ubwabo bize seminari nto ya Nyundo.
Umunyamakuru wa BBC- Gahuzamiryango yigeze kubaza Padiri Thomas Nahimana niba akiri padiri ndetse niba agisoma misa. Ibyo yabimubajije umunsi uwo mupadiri na bagenzi be 8 batangaza ko bashinze ishyaka i Paris-France.
Padiri Nahimana yamushubije n’umwirato mwinshi ko akiri umupadiri agira ati: “Ariko ibyo ni mwe mubivuga gusa, na papa w’i Roma ni umukuru w’igihugu. Uvuga ko abapadiri badakora politiki yagomba kubisobanura neza, ahubwo ubwo wazabibaza abayobozi ba kiliziya.Sinshatse kuvuga ko bitagira amategeko abigenga, ayo mategeko ariho kandi nanjye ndayazi. Nkubwiye ko ndi umupadiri kugeza uyu munsi, nibihinduka nzakubwira”.
Padiri Nahimana yamaze kwiyumva yabaye nka Papa uyobora Vatikani, uretse we kuba akiri Padiri cyangwa Papa Nahimana I (wa mbere) yumva we ayobora u Rwanda aruyoborera muri diyoseze ya Le Havre aho yasabiwe kuba (niba akihaba) na Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana.
Gutangiza ishyaka kwa Thomas Nahimana rishingiye kuri Parmehutu byaje nyuma yo kugaragariza agasuzuguro Myr. J.D Bimenyimana.
Ku itariki ya 16 Gicurasi 2012, Myr Bimenyimana yandikiye, Thomas Nahimana ibaruwa yo “Kwihanangiriza”kubera ibikorwa bye kuri Le prophete. Iyo baruwa ifite Réf: EV.Cya/189/2012, yanamenyeshejwe Musenyeri Jean-Luc Brunin wa Diyosezi ya Le Havre. Muri iyo baruwa kandi Myr. Bimenyimana yanibukije ko ibi yari yarabimenyesheje n’uwahoze ayobora diyoseze ya Le Havre Myr Michel Guyard mu ibaruwa yo ku itariki 9 Werurwe 2011.
Myr Bimenyimana JD. Umushumba wa Cyangugu
Ibyo byabaye nko gukoza agati mu ntozi, Thomas Nahimana yanjama Umwepiskopi wa Cyangugu, anamugabiza rubanda. Kuba Myr. Bimenyimana yarabyoroheje bitera kwibaza.
Nahimana yashyize inyandiko ku urubuga rw’urwango yari asangiye na mugenzi we Padiri Fortunatus Rudakemwa usigaye utuye muri Canada akaba aherutse kwangirwa gusoma missa yo kwibuka Col. Patrick Karegeya,ibi bikaba byaramaganwe n’abanyarwanda bo muri Diaspora ya Canada, mu gihe we yari yamaze kwitegura kuyisoma.
Padiri Thomas Nahimana, aravuga ko yiteguye kujya mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka wa 2016 nyuma y’aho, yari yaratangaje ko azagera mu Rwanda muri Mutarama uyu mwaka, aho ngo azaba aje gukorera politiki mu Rwanda.
Ibi Nahimana burigihe abitangaza iyo imisanzu yashize ashakisha uko yabona uwa muha ama euros yo kumumaza kabiri we Namukamurenzi, naho ibya Politiki byo nabyihorere, ntiyaba yarananiwe gusoma missa ngo ashobore Politiki.
Cyiza Davidson yifashishije
www.umuvugiziwordpress.com