Kugeza mu mwaka ushize, umutwe wa FDLR, urwanya Leta y’u Rwanda wasize ukoze jenoside mu Rwanda, wafataga u Budage nk’indiri yawo.
Umunyamakuru Simone Schlindwein wasuye abarwanyi ba FDLR ahamya ko bakunda u Budage ku buryo budasanzwe .
Ati” Benshi bafana ikipe ya Bayern Munich abandi Stuttgart, bose bazi Angela Merkel, naho bamwe bavuga ururimi rw’Ikidage.”
Ariko se ni gute umutwe w’intagondwa, ushinjwa ubugizi bwa nabi, Jenoside, ibyaha by’intambara n’iby’ibasiye inyokomuntu wiyumvamo igihugu cy’u Budage, cya mbere gikize ku mugabane w’u Burayi?
Ignace Murwanashyaka
Ibi bifite inkomoko ku wahoze ayoboye FDLR, Ignace Murwanashyaka wabaye igihe kinini mu Budage. Uyu mugabo wakatiwe gufungwa imyaka 13, yaje mu Budage mu mpera za 1980 ubwo yigaga muri kaminuza ya Bonn. Nyuma yaho yahawe ubuhungiro akomeza kuyoborera ibikorwa bya FDLR mu mujyi wa Mannheim kugeza ubwo yatawe muri yombi mu 2009.
Murwanashyaka n’umwungirije, Straton Musoni bayoboraga ibikorwa bya FDLR bakoresheje ubutumwa bugufi, ubwo kuri internet na telefoni.
Mu gitabo giherutse gusohoka, “Tatort Kongo-Prozess in Deutschland” (Crime scene Congo – Trial in Germany) abanditsi Simone Schlindwein, Dominic Johnson na Bianca Schmolze bagarutse ku marorerwa FDLR imaze imyaka 20 ikorera mu Burasirazuba bwa Congo n’isano uyu mutwe ufitanye n’u Budage.
Urukiko rwo muri Stuttgart rwakatiye Murwanashyaka gufungwa imyaka 13 kubera ibyaha by’intambara no kuyobora umutwe w’iterabwoba. Uwari umwungirije, Straton Musoni nawe yahamwe n’icyaha cyo kuyobora umutwe w’iterabwoba akatirwa gufungwa imyaka 8.
FDLR
Isano rya FDLR n’u Budage
Hashize imyaka ibarirwa mu ijana u Budage bukoronije u Rwanda. Icyo gihugu cyambuwe u Rwanda ruhabwa u Bubiligi mu 1918. Ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge mu 1962, u Budage bwatangiye kugirana umubano na Leta zagiyeho nubwo zarangwaga n’irondamoko.
Muri icyo gihe Abanyarwanda benshi bagiye kwiga muri kaminuza z’u Budage, barimo na Murwanashyaka na Musoni. Harimo kandi n’uyoboye FDLR muri iki gihe, Sylvestre Mudacumura watojwe n’igisirikare cy’u Budage, Bundeswehr.
Nyuma yo gusiga bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mudacumura na bagenzi be bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bamaze imyaka 22 mu bwicanyi, iterabwoba n’ubujura bw’amabuye y’agaciro, imbaho n’amakara.
Mu rubanza rwa Murwanashyaka na Musoni humvikanye ubuhamya bw’umugore wahawe izina rya Z6 wavuze uko yajombwe icyuma mu itako, agafatwa ku ngufu umugabo we areba. Uyu mugore yavuze ko umukobwa wabo w’imyaka 13 nawe yasambanyijwe n’abarwanyi batanu bikurikiranya.
Nyuma yaho ngo umuryango wabo wajyanwe mu ishyamba aho uwo mutegarugori yashowe mu bucakara bwo gusambanywa ku gahato. Yaje gutoroka nyuma y’amezi arindwi.
Impunzi na ex.FAR bahungira muri Congo
Nubwo muri urwo rubanza byagoranye kubona ubuhamya bushinja FDLR kubera amikoro , imiryango nka Human Rights Watch (HRW) isanga gukatirwa kwa Murwanashyaka na Musoni kwareretse FDLR ko nta bucuti bwihariye ifitanye n’u Budage.
Umukozi wa HRW witwa Simone Schlindwein yagize ati” FDLR yahoze ifata u Budage nk’umufatanyabikorwa wayo, hari n’ababubonaga nk’iwabo ha kabiri. Ariko ntituzemera ko ibyaha byo muri Congo biyoborerwa cyangwa bishyigikirirwa mu Budage.”
Gen. Mudacumura Sylivestre ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ( Uri inyuma ya Habyarimana) aha Kinani yari yasuye kurugamba, aho Inzirabwoba zarwanaga n’INKOTANYI. Hagati ni Gen. Gastari
Gufatwa kwa Murwanashyaka na Musoni kwaciye intege FDLR cyane. Ingabo za Congo, FARDC, zivuga ko zagabye ibitero kuri uyu mutwe ndetse muri Gicurasi 2016 zavuze ko zafashe umuyobozi wayo, Leopold Mujyambere.
Kuri ubu kandi uyu mutwe wacitsemo ibice, Bamwe mu barwanyi bakuru bavugwaho kwiyomora kuri FDLR bagashinga umutwe wabo, CNRD, uyobowe na Wilson Irategeka nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye kigahitana batanu.
Amakuru avuga ko Irategeka n’umuyobozi wa FDLR, Victor Byiringiro baba barapfuye ibintu bitandukanye birimo no kwitandukanya na Gen. Mudacumura ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.
Ignace Murwanashyaka (Iburyo) na Straton Musoni (Ibumoso) (Internet)
Source : DW.COM