Kuwa kabiri w’iki cyumweru urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwakatiye umwe mu bigeze kuba Visi Perezida ba Joseph Kabira muri DR- Congo igifungo cy’imyaka 18.
Umucamanza w’urwo rukiko rukorera The Hague mu Buhollande, Sylivia Steiner yavuze yuko Jean- Pierre Bemba Gombo ahamwa n’ibyaha by’intambara nibindi byibasira kiremwamuntu harimo no gufata abagore n’abakobwa ku ngufu akatirwa igifungo cy’imyaka 18 nubwo ubushinjacyaha bw’urwo rukiko buyobowe na Fatou Bensouda bwari bwamusabiye igifuno cy’imyaka 25.
Bemba wari umwe mu ba Visi Perezi ba Kabila muri guverinoma y’ubumwe n’ubwiyunge yaregwaga kuba muri 2002 yarohereje abarwanyi muri Afurika yo hagati (CAR) bakahakorera amarorerwa arimo yuko abageraga kuri 20 basambaganyaga ku ngufu umukobwa umwe bamuhererekanya, bakanasahura bakoresheje imbunda, Bemba ntabihagarike ngo kandi yari abifitiye ubushobozi.
Abo barwanyi ba Jean Pierre Bemba bari mu mutwe witwaga Congolese Liberation Movement (MLC) zari zaroherejwe muri CAR gufasha Perezida Ange Felix Patesse kurwanya abashakaga kumuhirika ku butegetsi. Abo barwanyi ba Bemba bamaze muri Central Africa amezi atanu. Bemba yafatiwe mu Bubiligi muri 2008 atwarwa muri ICC ishinjwa kuba yibasira abanyafurika !
Kayumba Casmiry