Perezida John Pombe Magufuli aritegura kwakira Paul Kagame uzaba ari mu ruzinduko muri Tanzania guhera tariki ya mbere y’ukwezi gutaha kwa Nyakanga.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cya leta muri Tanzania, Daily News, ngo Kagame azaba ari muri Tanzania ku butumire bw’umwihariko bwa Perezida Magufuli wagiye ku butegetsi mu mpera z’umwaka ushize asimbuye Jakaya Kwikwete utumvikanaga na Perezida w’u Rwanda.
Icyo kinyamakuru kikavuga yuko muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame ahanini azaba atwawe no gufungura inama y’ubucuruzi ya 40 izabera mu mujyi wa Dar es Salaam.
Ibitangazamakuru bitandukanye kuvuga yuko ubutegetsi mu Rwanda na Tanzania ubu ari magara ntunsige ntabwo bibihera gusa kuri urwo ruzinduko Kagame ateganya kuzakorera muri Tanzania mu ntangiriro z’ukwezi gutaha ahubwo bibihera ku ngero nyinshi zifatika.
Ukuntu Tanzania n’u Rwanda byari bibanye nabi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kikwete nta muntu watekerezaga yuko noneho uwo mubano waba mwiza cyane mu gihe kitageze no ku mezi atandatu kandi bigaragarira buri wese.
Magufuli yafashe ubutegetsi asanga igihugu cyaramunzwe na ruswa n’indi micungire mibi y’umutungo w’igihugu. Ingama ya mbere yafashe yari iyo kugabanya ingendo z’abayobozi hanze y’igihugu kandi yihereyeho.
Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania, ubu ni Umuyobozi wa Kaminuza ya Dar es Salaam, umwanya aherutse gushyirwaho na Perezida wamusimbuye Dr John Joseph Pombe Magufuli .
Jakaya Kikwete akaba ari mu bahanganiye gusimbura Nkosazana Zuma ku buyobozi bwa AU
Urugendo rwa mbere Magufuli yakoreye hanze y’igihugu hari muri Mata uyu mwaka kandi arukorera hano mu Rwanda kwifatanya n’abanyarwanda kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yanaboneyeho kwifatanya na Perezida Kagame gufungura ikiraro cya Rusumo n’ibiro bya duwane na imigrasiyo bihuriwemo n’u Rwanda na Tanzania.
Kagame nawe gutumirwa gufungura iyo nama y’ubucuruzi muri Tanzania nabyo hari icyo bishobora gusobanura kuko hari kuba haranatumiwe n’undi. Kandi kuba Kagame agiye Dar es Salaam mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika nabyo hari icyo bishobora kuba bisobanuye.
Perezida Kagame na Magufuli baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi wari warajemo agatotsi
Kayumba Casmiry