Nyuma yo gutsindwa mu matora ya kamarampaka yo kuva cyangwa kuguma mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron, yeguye, kuri uyu wa gatanu.
David Cameron yari ashyigikiye ko Ubwami bw’u Bwongereza (EU) buguma muri EU ariko we n’uruhande rwe bagize amajwi 48%, urundi ruhande rwashakaga ko UK ivamo rugira 52%. UK ni cyo gihugu cya mbere cyanzuye kuva muri EU.
Kwegura kwa Cameron ntibitunguranye. Abongereza benshi bari bagaragaje ko agomba guhita avaho mu gihe uruhande ashyigikiye rwaramuka rutsinzwe amatora, mu ikusanyamakuru ryakozwe mbere.
Nubwo UK yatoye kuva muri EU, gutora ni ikintu kimwe, kuvamo ni ikindi. Kuvamo bizabanzirizwa n’inzira ndende izatwara igihe cy’imyaka ibiri, nk’uko biteganywa n’amasezerano ya ‘Lisbon Treaty.’
Nubwo Cameron yatangaje ubwegure bwe ariko, ntabwo ahita ava mu biro. Yavuze ko azahagarika imirimo ye yo kuba Minisitiri w’Intebe, bitarenze Ukwakira 2016.
David Cameron, uyu mwanya awumazeho imyaka 6, akaba yari isnhuti y’u Rwanda.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron