Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko ashaka kubona rwifitemo inyota yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu, rugahera ku bushobozi bwarwo bwite, rukabyaza umusaruro amahirwe igihugu gitanga.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rugera ku 2000 ruhuriye mu itorero “Inkomezamihigo”, mu gusoza igikorwa rumazemo ibyumweru bibiri i Huye mu Ntara y’Amajyepfo,.
Rurimo 1700 bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku Mirenge baheruka gutorwa n’abagera kuri 300 bahagarariye imiryango itandukanye y’urubyiruko ikorera mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati “Uko ugenda urusohokamo [urubyiruko] ni nako inshingano ufitiye igihugu zigenda ziyongera, zigenda zirushaho kuremera. None se niba ariko bimeze, witeguye ute kuzuza inshingano? Uko muri urubyiruko, iki ni igihe cyo kwiyubaka mu myumvire, kwiyubaka mu ngiro, mu bikorwa, no kumenya guhangana n’ibibazo”.
Perezida Kagame yavuze ko kwitwa urubyiruko gusa bidahagije, ahubwo ari amahirwe agomba kubyazwa umusaruro ariko ashobora gutakara
Yakomeje agira ati “Birasaba ubwenge kugira ngo muhangane n’ibibazo byanyu muhura nabyo, n’iby’igihugu. Ntabwo rero ushobora guhangana n’ibibazo ngo ubikemure, utabanje kwiyubaka ngo ugire imbaraga zo guhangana nabyo, ushake ibisubizo.”
“Nonese wakemura ikibazo utacyumva? Wakemura ikibazo utumva uko ushaka igisubizo? Iki gihe rero mukiri bato, niho ubwo bushobozi bugomba gushakirwa. Ku rwego rumwe ni ku muntu ku giti cye, urwego rwa kabiri bigaturuka ku bandi, ku gihugu.”
Inkomezamihigo