• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Muhanga: Afungiwe kwiyita umupolisi akambura abantu

Muhanga: Afungiwe kwiyita umupolisi akambura abantu

Ubwanditsi 27 Jun 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Muhanga ifungiye kuri Sitasiyo ya Nyamabuye umugabo witwa Mutsindashyaka Jean Damascene kubera ubwambuzi bushukana bw’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80, iki cyaha akaba yaragikoze yiyita Umupolisi w’u Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere , Chief Inspector of Police (CIP) John Bosco Karega yavuze ko amakuru y’ubwo bwabuzi bushukana yatanzwe n’uwo yatse ayo mafaranga witwa Ingabire Claudine amubeshya ko azamushakira akazi mu mushinga w’uburobyi bw’amafi (Kivu Fishing Project), uyu mushinga ukaba ari baringa kubera ko utabaho mu karere ka Muhanga.

CIP Karega yavuze ko Mutsindashyaka, ufite imyaka 28 y’amavuko, yafatiwe mu kagari ka Gahogo, ho mu murenge wa Nyamabuye ku itariki 25 Kamena ahagana saa tatu za mu gitondo.

Asobanura uko yafashwe, CIP Karega yagize ati:”Ku munsi yafashweho, Mutsindashyaka yabwiye Ingabire ko ari umupolisi w’u Rwanda kandi ko aziranye n’abayobozi batandukanye bo mu karere ka Muhanga ku buryo ashobora kumushakira akazi muri uwo mushinga wa baringa. Ingabire yagize amakenga, maze abaza abandi niba koko uwo mushinga ubaho.Yaje kumenya ko utabaho, maze ahita abimenyesha Polisi y’u Rwanda.”

CIP Karega yongeyeho ko basatse mu nzu ya Mutsindashyaka maze basangamo ibyangombwa by’ibyiganano by’uwo mushinga utabaho, fotokopi esheshatu z’ibyemezo by’amashuri by’abantu batandukanye n’amafoto magufi ane ya bamwe muri bo.

Mu butumwa bwe, CIP Karega yagize ati:” Umupolisi w’u Rwanda agira ibimuranga birimo ikarita y’akazi n’impuzankano. Ikindi kandi Polisi y’u Rwanda ntishakira abantu imirimo. Abantu bakwiye kuba maso kuko abatekamutwe nk’aba barahari. Uzababona cyangwa akamenya amakuru y’ibikorwa nk’ibi by’ubwambuzi bushukana azabimenyeshe Polisi y’u Rwanda n’inzego zibishinzwe.”

-3066.jpg

Nahamwa n’icyaha, Mutsindashyaka azahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

RNP

2016-06-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

Ubwanditsi 30 Oct 2024
Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi

Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi

RUSHYASHYA 17 Aug 2026
“Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo” Uganda

“Nta nyungu zo kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo” Uganda

Ubwanditsi 15 Feb 2024
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Ubwanditsi 13 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR yikomye umunyamakuru Marie-France Cros wa La Libre Belgique
INKURU NYAMUKURU

FDLR yikomye umunyamakuru Marie-France Cros wa La Libre Belgique

Ubwanditsi 22 May 2018
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basanze Nyungwe itekanye
INKURU NYAMUKURU

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basanze Nyungwe itekanye

Ubwanditsi 18 May 2019
I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango  yamagana ibiganiro bibera Arusha
Mu Rwanda

I Bujumbura imyigaragambyo ikomeye yabyukiye k’umuryango yamagana ibiganiro bibera Arusha

Ubwanditsi 18 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru