Mu gihe hakomeje ubukangurambaga ngo hatagira abashora abatwara abagenzi mu gutwara ibintu bitemewe n’amategeko, tariki 25 Polisi y’u Rwanda mu turere twa Rubavu na Musanze yagiranye inama n’abatwara abagenzi kuri moto n’amagare bagera ku 1100 baganira uko bashimangira ubufatanye busanzweho mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Muri ibyo biganiro, abo banyonzi n’abamotari bibukijwe kurangwa n’ubushishozi no kudatiza umurindi inkozi z’ibibi, birinda gutwara abagiye gukora ibyaha cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge na magendu.
Ibi biganiro biri muri gahunda za Polisi zo gukangurira abaturage kwicungira umutekano, aho ihuriza hamwe abantu bahurira mu mashyirahamwe runaka n’abaturage muri rusange ikabakangurira gukumira no kwirinda ibyaha.
Aganira n’abamotari bo muri Rubavu bagera kuri 400 bibumbiye mu ishyirahamwe ryabo ryitwa Union des Cooperatives de Taxi Motos de Rubavu (UCOTMRU) , Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Callixte Kalisa, yabasabye gukorana neza n’inzego z’umutekano, batanga amakuru y’ikintu cyose badashira amakenga cyangwa babona cyahungabanya ituze rya rubanda.
Yarababwiye ati:”Bamwe mu bakwirakwiza ibiyobyabwenge nk’urumogi bakunze kwifashisha abamotari igihe bashaka kuruvana ahantu runaka barujyana ahandi. Mumenye ko uwo muntu nafatwa yari ari kuri moto yawe nawe uzafatwa kandi ufungwe nk’umufatanyacyaha.”
Yakomeje ababwira ati:”Kugirango umuntu yirinde ibi, ni ukwitondera abantu n’imizigo mutwara, mwagira uwo mugiraho amakenga mugaha amakuru yihuse Polisi y’u Rwanda kugirango abantu nkabo bafatwe.”
Aha yatanze urugero rw’umuturage watanze amakuru yatumye ku itariki 7 Kamena hafatwa ibiro 400 by’urumogi byari bitwawe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nomero ziyiranga RAB 721W.
Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe yabo (UCOTMRU) Sentibagwe Gafora, mu izina rya bagenzi be yijeje ko bagiye gukomeza kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kubumbatira umutekano, yongeraho ko kuwubumbatira bireba abanyarwanda bose n’abamotari barimo.
Muri Musanze, umuyobozi wa Polisi muri aka karere Senior Superintendent of Police (SSP) Benoit Nsengiyumva, nawe yahuye n’abamotari n’abanyonzi bagera kuri 700, abasaba buri gihe kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Uretse ibyo kandi yabasabye kumenya uwo batwaye uwo ariwe mu rwego rwo kwirinda gutiza umurindi abanyabyaha, aho gukora nk’abagamije kwibonera amafaranga gusa.
Umuyobozi wa Cooperative Velo Musanze (CVM) Ngayaberura Casimir, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku nama yabahaye, asaba bagenzi be kuzizirikana no kuzikukiza.
Iki ni igitekerezo cy’umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda