Mu ijambo ry’Umunsi wo Kwibohora Perezida Kagame yavugiye mu mudugudu wa Mbuganzeri mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera, yavuze ko umuturage adakwiye kubona ibimugenewe nk’igitangaza, avuga ko kwibohora abantu badakwiye kubibona nk’inzu nziza, amashanyarazi n’ibindi ahubwo ngo kwibohora ni no kumenya aho umuntu agana.
Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’urugamba rwo kurwanya abayobozi babi bishe abantu ndetse bakanakenesha benshi, igisigaye ari ugukora ngo igihugu kijye mu iterambere.
Ati “Usibye urugamba rw’amasasu n’izindi ntwaro byari bihanganye n’abari bashyigikiye gukorera Abanyarwanda ibibi, ibyo bikaba byarafashe umwanya wabyo, bigafata inzira bikarangira, ubu icyo tuba twibuka ni ibyo ngibyo ariko cyane cyane ukuntu intambwe zo kwibora zigenda zikurikirana ziganisha ku byifuzi by’abanyagihugu baba bafite.”
Perezida Kagame yashimye ibikorwa byakozwe mu mudugudu wa Mbuganzeri watujwemo imiryango 104 igizwe n’abantu 451 bari batuye nabi mu kirwa cya Mazane na Sharita mu murenge wa Rweru, bijyanye no gushyira amashanyarazi mu nzu nshya bubakiwe n’ingabo z’igihugu.
Agendeye ku buhamya bw’umuturage, Nyiraminani Erevaniya watangariye ibyo yasanze aho bimuriwe, birimo inzu nziza cyane, amashanyarazi atari yarigeze abona, inka, n’ibindi byinshi byiza, Perezida Kagame yavuze ko umuturage atagakwiriye kuba atangarira ibyo yari akwiye kuba afite.
Yagize ati “Ibikorwa by’amashanyarazi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubworozi, …kuriya niko abantu bakwiriye kuba babaho. Gusanga uko abantu bakwiriye kuba babaho ukabona ko ari paradizo urumva ikiba kibura icyo aricyo, umuntu aho atamenya amata, amashanyarazi, ntamenya inzu abantu babamo, ntamenye ibikoresho biri mu mashuri, ikiba cyabujije ko abimenya ni cyo tukirwana na cyo.”
Yongeyeho ati “Ntabwo bikwiriye kuba igitangaza abantu kugira amashanyarazi, abana kujya kwiga, abantu kugira ubuzima bwiza, imihanda myiza, kugera ku majyambere bagizemo uruhare ubwabo ngo ibyo bibe ibitangaza, uwo bigezeho akumva ari igitangaza. Ntabwo aribyo. Iyo bibaye igitangaza bigaragaza ko haba hari icyabuze icyo ni cyo turwana na cyo kikava mu nzira.”
Kagame yavuze ko abatekereje ko iki gikorwa kibera muri Rweru bagize neza bitewe n’amateka hafite, asaba ko n’ubutaha byazabera ahantu nkaho. Yavuze ko Abanyarwand abakwiye gukorera hamwe bagatera imbere ku ruhare rwa buri wese.
Yavuze ko hakiri inzira ndende ngo Abanyarwanda bagere aho bifuza n’ubwo nyuma y’imyaka 22 urugamba rwo kubora igihugu rurangiye hagezweho ibintu byinshi.
Ati “U Rwanda aho rugeze nyuma y’imyaka 22 ni kure nyuma y’iyo nzira yo kwibohora, haracyari urugendo rurerure, …kwibuka akazi dufite mu byo tugomba gukora, inzitizi tukazivana mu nzira ibyo dushaka tukabigeraho.”
Yavuze ko umutekano ariwo musingi w’ibigerwaho mu iterambere, asaba abaturage gukomeza gukorera hamwe n’ubwo baba bafite ibitekerezo bitandukanye.
Ati “Icyangombwa ni ukwiha umutekano, turashaka gukomeza umusingi uduha ibikorwa biduha umutekano, gukora akazi mu bumwe, kuba hamwe tugakorera mu bumwe twubahana, twuzuzanya dukora ibikorwa bitandukanye biturutse mu bitekerezo bitandukanye bikavamo ubumwe ni imbaraga zituma twakomeza kubaka igihugu cyacu uko tubyifuza.”
Kagame yavuze ko nta muntu ugomba guhitiramo Abanyarwanda n’Abanyafurika aho bashaka kugana mu gihe bo nta muntu wabahitiyemo aho bageze.
Yagize ati “Nzahora mbibutsa ko nta we ufite uburenganzira bwo kutubwira, kuduhitiramo aho dushaka kugana n’uburyo dushaka kubaho, buri munsi abo muzagenda mubababona. Mujye mubabaza ngo umpitiramo gute aho nshaka kugana?
Aho nshaka kugana wahampitiramo gute, Abanyarwanda twaraparanganye ku buryo dukeneye abashaka kutubwira aho tugoba kugana, wanabishaka wabibwirwa n’Umunyarwanda mugenzi wawe.
Turi Abanyarwanda, Turi Abanyafurika… Abanyarwanda, Abanyafurika dukwiye kwihitiramo inzira itubereye, inzira iduha ubuzima bwiza. Kwibohora ntimuzibwire ngo ni inzu nziza, amashanyarazi…, kwibohora ni ukumenya ngo wowe uragana he, aho ushaka kugana urabigeraho ute.”
Kagame yavuze ko Kwibohora k’uyu munsi bifite agaciro kanini, mu kugeza Abanyarwanda aho bashaka kugera.
Ati “Kwiha agaciro ni ukwihitiramo, kumenya aho ugomba kugana, ni ukubiharanira, ni ukubirwanira, kwiha agaciro ntabwo bihendutse ntibipfa kuboneka gusa ngo bikugereho, kwiha agaciro abantu barahaguruka bagahangana kugira ngo babigereho… ibyo murabyiteguye?”
Perezida Kagame yongeye gushimira ingabo z’igihugu zitanga nyuma y’akazi kabo bakitabira n’ibikorwa biteza imbere abaturage, ibyo ngo bituma bihenduka cyane ugereranyije n’ikiguzi byagatwaye, kuburyo agaciro kagabanuka inshuro ehanu mu guhenduka.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari nawe wari uyoboye urugamba rwa RPF rwabohoye Igihugu
Nk’uko byagaragajwe n’Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, ngo mu myaka itandatu ishize ubushakashatsi bwerekanaga ko aka karere kari ku myanya wa 19 mu bukire, aho abari munsi y’umurongo w’ubukire bari 48% ubu ngo aka karere kari ku mwanya wa cyenda, abari munsi y’umurongo w’ubukene bageze kuri 34%.
Source : Umuseke