• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi yafashe amakarito 80 y’inzoga zitemewe

Polisi yafashe amakarito 80 y’inzoga zitemewe

Editorial 08 Jul 2016 Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yafashe amakarito 80 y’inzoga zinjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko kandi zitemewe kunyobwa mu Rwanda.
Aya makarito yafashwe kuwa kane tariki ya 7 Nyakanga afatirwa mu kabari kari mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Muhima k’uwitwa Ngoga Antoine wahise afatwa agafungwa mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kogali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage Polisi yahise ijya gufata uyu Ngoga.

Yavuze ati ; « Abaturage baduhaye amakuru ko Ngoga yaranguye amakarito 84 y’inzoga zitemewe kunywebwa hano mu Rwanda akazihisha mu kabari ke kari ku Muhima, abapolisi bagiye kumusaka bahasanga amakarito 80 ahishe mu bubiko bw’akabari ke. »

Yakomeje aavuga ko Polisi yahageze yamaze kugurisha amakarito 4.
Yagize ati ; »Ngoga araranguza ubundi akanagurisha agashashi kamwe kamwe ku baza kunywera mu kabari ke, twanamenye ko hari abantu bakomoka muri Uganda bakorana nawe bakaba aribo bazimuzanira bazinyujije ku mipaka itemewe. »

SP Hitayezu yavuze kandi ko uretse iki cyaha Ngoga akurikiranyweho n’icyaha cyo gutanga ruswa, aho yavuze ati ; « Igihe abapolisi barimo baterura ayo makarito, Ngoga yagerageje kubaha ruswa y’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Turagira inama abantu bose kwirinda ibikorwa bitemewe n’amategeko, kuko ibiyobyabwenge ntibizihanganirwa na rimwe mu Rwanda kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, ikaba ariyo mpamvu Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage yashyize imbaraga mu kubirwanya. »

Yasoje agira ati ; »Iyo inzoga nk’izi zifashwe zirangizwa kandi biba ari igihombo k’umuntu uba washoyemo amafaranga. Turasaba rero abantu gushora amafaranga yabo mu bikorwa byemewe n’amategeko bitabagusha mu gihombo ndetse no gufungwa. »

-3233.jpg

Ingingo ya 24 y’itegeko rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda, ivuga ko ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa, gifatwa nk’ikiyobyabweng

RNP

2016-07-08
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade

Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade

Editorial 20 Apr 2016
Kamonyi: Abayobozi b’ibanzemuri Runda biyemeje gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha

Kamonyi: Abayobozi b’ibanzemuri Runda biyemeje gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha

Editorial 24 Mar 2016
Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Editorial 13 Jun 2024
France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

Editorial 15 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rugiye gufungura ambasade i Maputo
POLITIKI

U Rwanda rugiye gufungura ambasade i Maputo

Editorial 20 Jul 2018
Jay Polly uri mu buroko yatakambiye umugore we anamugurira andi menyo
Mu Rwanda

Jay Polly uri mu buroko yatakambiye umugore we anamugurira andi menyo

Editorial 17 Aug 2018
Amateka ku Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal
IMIKINO

Amateka ku Rwanda rugiye kujya rwamamazwa na Arsenal

Editorial 23 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru