Inkuru yiriwe icicikana kumbuga nkoranyambaga niya Dr. Agnes Binagwaho wari Minisitiri w’Ubuzima wavanywe kuri uyu mwanya na Perezida wa Repubulika nkuko bigaragazwa n’Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi.
Ikinyamakuru Rushyashya kimaze gukora Itihoza ku mpamvu zatumye Dr. Binagwaho yirukanwa shishi itabona muri Guvarinoma.
Icyambere: Ibyemezo birimo guhubuka no guhutaza Abaganga, Abaforomo n’Abaforomokazi, byagiye bigira ingaruka zikomeye kubuzima bw’Abanyarwanda , kuburyo iri toteza ry’Abaganga ryatumye abenshi begura bava mu bitaro bya Leta bajya gushaka akazi mu by’abikorera ku giti cyabo, abandi bajya gukora mu bihugu duturanye.
Icya kabiri : Ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Ubuzima ivugwa mu magambo gusa, aho byatumye ingamba ku kurwanya no guhashya indwara z’ibyorezo nka Mararia zongera ubukana no koreka imbaga buri munsi.
Aho usanga abaturage benshi barwariye mungo zabo kubera ubukangurambaga bubi bw’itangwa rya Mutuel de Sante, bwasubiye inyuma muri iyi myaka, kuburyo usanga mu bigo nderabuzima ndetse n’ibitaro bikuru bya Leta hirya no hino mu gihugu igitanda kimwe gisaranganywa n’abarwayi barenga bane ! abandi bagandagaje kumbaraza no muri za corridor z’ibyumba ndetse no hanze mugihe kandi n’itangwa ry’imiti n’inzitiramibu bivugwamo magendu.
Icya gatatu: Inyerezwa ry’umutungo wa Leta rikabije ryagaragaye mu bitabo by’ugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta (Office of the Auditor General) hirya no hino mu bitaro bya Leta no mu mishinga ishamikiye kuri Minisiteri y’Ubuzima.
Icya kane : Imyenda y’umurengera ifitiwe ibitaro byinshi bya Leta yo mu rwego rwa Mutuel, Minisante itarishyura na n’uyu munsi nabyo bikaba byarabaye intandaro y’amikoro make , imikorere idahwitse n’ibura ry’imiti hirya no hino mubitaro bya Leta, ibi bikaviramo abaganga gutanga Service mbi mu rwego rw’ubuvuzi , kuburyo abaturage bamaze kuzinukwa ubuvuzi bwa Leta.
Icya gatanu : Itumizwa ryo hanze y’igihugu ibintu binyuranye birimo imiti n’ibindi bikoresho byo mu rwego rw’ubuzima, aho bimwe biba bitujuje ubuzira nenge , ibindi bigatera agaciro mu bubiko ntibikoreshwe icyo byatumirijwe . Ibyo byose bikaba bituruka ku mikorere mibi no kunyungu za bamwe baba bashaka gukuramo ayabo batitaye kubuzima bw’abantu.
Dr. Binagwaho Agnes
Bikaba bivugwa ko Dr. Binagwaho Agnes , ashobora no gukurikiranwa n’ubutabera mugihe inzego z’iperereza zaba zimaze kugaragaza ko habaye kunyereza ibya Leta kubushake nkuko bigaragara mu maraporo atandukanye yagiye ava mu Nteko ishinga amategeko no kwa Auditor Genera, kuko Dr. Binagwaho atigeze narimwe abasha gutanga ibisobanuro byumvikana yagiye abazwa nizo nzego za Leta.
Tuzakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru…
Cyiza Davidson