Macumbi Abel, wari umunyeshuri muri UNILAK -Nyanza yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo hafi y’ishuri yapfuye .
Macumbi, w’imyaka 31 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Bugesera, yandikaga igitabo gisoza amasomo ye kuko yari mu mwaka wa kane mu Ishami ry’Ikoranabuhanga n’Icungamutungo.
Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2016, abo babanaga mu gipangu aho yari acumbitse mu Mudugudu wa Bigega mu Kagari ka Kibinja hafi gato ya Kaminuza ya UNILAK ishami rya Nyanza, ni bwo bamenye ko mugenzi wabo yapfuye.
Uwimana Angelique, wari ucumbitse mu gipangu kimwe n’icyo Macumbi Abel yabagamo, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko uwo munyeshuri ashobora kuba yaritabye Imana mbere.
Yagize ati “Ku manywa yo kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nyakanga 2016 nagiye kumukomangira ku rugi rw’iwe hari ikintu nshaka kumutira, ndakomanga mbonye adakinguye ndamureka, bukeye bwaho mbonye ko atigeze akingura nasubiyeyo mpengereje mu rugi mbona agaramye mu ruganiriro rw’inzu yari acumbitsemo.”
Uyu mugore avuga ko amaze kubona ko amuhamagara ntiyitabe kandi akaba yari yakingiyemo imbere mu nzu yabimenyesheje inzego z’ubuyobozi na zo zitabaza Polisi iraza yica urugi isanga yamaze kwitaba Imana, umurambo uhita ujyanwa mu Bitaro bya Nyanza kugira ngo usuzumwe.
RIP Macumbi Abel
Bamwe mu banyeshuri biganaga na Macumbi Abel kimwe n’abo babanaga muri AERG /UNILAK-Nyanza babajwe cyane n’urupfu ry’uyu musore bavuga ko yari icyitegererezo mu mibanire myiza n’abandi kandi akagira umurava mu myigire ye.
SOURCE: KT