• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abayituyemo gufatanya kurwanya ibyaha

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abayituyemo gufatanya kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 16 Jul 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe yasabye abayituyemo ndetse n’abayikoreramo kurangwa n’ubufatanye mu gutahura no kurwanya ikintu cyose gishobora kubangamira imibereho myiza yabo batanga amakuru yatuma gikumirwa.

Ubu butumwa Umuyobozi w’iyi Ntara yabutanze ku itariki 13 Nyakanga mu nama yagiranye n’abatuye mu mirenge ya Butaro na Rusarabuye, yo mu karere ka Burera.

Yagiranye inama na bo avuye gusura ahateganyijwe kubakwa Kaminuza y’Ubuvuzi mu mudugudu wa Rupangu, hakaba ari mu kagari ka Butaro.

Ubwo yahasuraga, Umuyobozi w’iyi Ntara yashimwe n’umuyobozi w’aka karere Florence Uwambajemariya, Brig. Gen Eugene Nkubito, n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere Supt. Dieudonné Rwangombwa.

Mu ijambo rye, Bosenibamwe yasabye abatuye muri iyi Ntara ndetse n’abahakorera imirimo itandukanye bataha ahandi kuba abafatanyabikorwa mu kubumbatira umutekano baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru y’ikintu cyose bacyeka ko gishobora guhungabanya ituze rya rubanda.

Yababwiye ko hari abantu bajya bafatirwa mu karere ka Burera bafite ibiyobyabwenge ndetse no mu tundi turere tw’iyi Ntara dufata ku bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, maze abasaba gufatanya gutahura ababitunda, ababikwirakwiza, n’ababinywa kugira ngo bafatwe.

Yakomeje agira ati,”Abanywi b’ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga bakora ibyaha birimo ubujura, ihohoterwa ryo mu ngo n’irishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi.Buri wese arasabwa rero kutabyishoramo kandi akagira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo.”

Umuyobozi w’iyi Ntara yasabye kandi abayituyemo kubyaza umusaruro ibikorwa remezo nk’imihanda n’amashanyarazi mu kwiteza imbere haba mu gukora ubucuruzi bwubahirije amategeko , kwivuriza mu nzego z’ubuzima zemewe, kandi bakitabira gahunda za Leta nk’Umuganda ngarukakwezi, kuboneza urubyaro, no gutangira ku gihe ubwisungane bwo kwivuza- mutuelle de santé.

Yagize kandi ati,”Nta tuze n’ubwunvikane bishobora kuba mu muryango urangwamo uburwayi bwa hato na hato, kandi imibereho nk’iyo idindiza iterambere ry’uwo muryango ndetse n’igihugu muri rusange.”

Yibukije abatuye muri iyi Ntara gukora neza amarondo kandi bakirinda amagambo y’uruca ntege ashobora gutuma batitabira neza ibikorwa bibateza imbere.

-3311.jpg

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe

2016-07-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Guverinoma yatangije ku mugaragaro ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Guverinoma yatangije ku mugaragaro ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Ubwanditsi 27 Sep 2016
Perezida Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abaturanyi mu kurandura imitwe yitwaje intwaro

Perezida Tshisekedi yagaragaje ubushake bwo gufatanya n’abaturanyi mu kurandura imitwe yitwaje intwaro

Ubwanditsi 01 Jul 2019
Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique

Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique

RUSHYASHYA 18 Aug 2026
Nyagatare: Abagize Komite zo kubungabunga umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Nyagatare: Abagize Komite zo kubungabunga umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Ubwanditsi 26 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!
Amakuru

Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!

Ubwanditsi 31 May 2021
Dr Frank Habineza  we yijeje abaturage kuzabakuriraho imisoro y’ubutaka
Mu Rwanda

Dr Frank Habineza we yijeje abaturage kuzabakuriraho imisoro y’ubutaka

Ubwanditsi 19 Jul 2017
Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside
ITOHOZA

Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside

Ubwanditsi 16 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru