Kuri uyu wa mbere, mu biganiro ku mugambi wo kugira umugabane wa Africa isoko rimwe mu ikoranabuhanga “Smart Africa”, u Rwanda na Gabon byakuyeho amananiza mu bijyanye no guhamagarana hagati y’ibihugu ibyitwa “Roaming Charges”
Imibare igaragaza ko nyuma yo koroshya uburyo bwo guhamagarana mu bihugu bigize umuhoora wa ruguru, guhamagara na telephone hagati y’ibihugu bigize uyu muhoora byikubye inshuro 700%.
Perezida Paul Kagame na Ali Bongo wa Gabon mu izina ry’ibihugu byabo bombi, bakuyeho amafaranga acibwaga umuntu ukoresheje umurongo wa Telefone mu guhamagara mu gihugu kitari icye.
Perezida Kagame yavuze ko ibi bizafasha abantu bose bahamagara mu Rwanda bari muri Gabon, cyangwa abari mu Rwanda bahamagara muri Gabon mu buryo buboroheye.
Iki ngo ni ikimenyetso ko isoko rimwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho rishoboka, asaba n’íbindi bihugu gutangira koroshya uburyo bwo guhamagarana muri Africa nk’uko bikubiye mu ntego za ‘Smart Africa’.
Ati “…Niba twubaka ubumwe n’imiryango y’akarere, koko umuntu yava mu gihugu kimwe agiye mu kindi cy’abaturanyi akishyura amafaranga y’umugereka kugira ngo ahamagare?”
Kagame yavuze ko Abanyafurika cyangwa abantu batuye mu karere kamwe bari bakwiye kuba boroherezwa guhamagara, kandi abaturage bakabasha kuvuga bibahendukiye.
Ati “Intego yacu nk’abayobozi ni ugutekereza byisumbuye uko Internet yarushaho gutanga amahirwe mashya kuri buri wese ku mugabane wacu.”
Yavuze ko kugira ngo abantu benshi babashe kubona Internet yagutse “Broadband” hatabayeho imikoranire myiza hagati ya Leta ifatanya n’abikorera bitashoboka.
Perezida Kagame yavuze ko Africa ibashije guhuza imirongo migari y’ikoranabuhanga mu itumanaho, yaba ari intambwe ikomeye y’ubumwe yifuza kandi ifitiye akamaro gafatika Abanyafurika.
Yahamagariye ibihugu byose bya Afurika kwitabira ihuriro mu by’ikoranabuhanga “Smart Africa Alliance” bikaba abanyamuryango.
Perezida Kagame aganira na Perezida Bongo mu bihe bishize