Polisi y’u Rwanda iragira inama abatwara abagenzi, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ababyeyi gufatanya bagafasha abanyeshuri bagiye kujya mu biruhuko kugera yo mu mutekano.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’umuvugizi wa Polisi, mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Jean Marie Vianney Ndushabandi mbere y’uko ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko zitangira uyu munsi.
Guhera uyu munsi kugeza ku italiki ya 23, mu gihugu hose, abanyeshuri batangiye kuva ku mashuri yabo bajya iwabo mu biruhuko.
SP Ndushabandi yagize ati:”Ingendo zagombye kubaho mu mutekano nta kizitambamiye . Abatwara abagenzi bagomba kugenzura ko ibinyabiziga byabo byujuje ubuziranenge busabwa bijyanye n’ibyo zikora.”
Yakomeje avuga ko muri iki gihe, abatwara imodoka benshi bakoresha umuvuduko udasanzwe, utuma bashobora kwangiza byinshi aho yagize ati:”Aya ni amakosa, ni ugushyira mu kaga ubuzima bw’abantu kandi ntibikwiye kubaho, abapolisi biteguye kubihagarika.”
Yihanangirije kandi abashoferi batendeka, abatwara abagenzi nta ruhushya babifitiye bitwikiriye ubwinshi bwabo,..maze avuga ko bitemewe kandi bihanwa n’amategeko.
Yagize kandi ati:” Nk’urwego rushinzwe umutekano w’abaturage, Polisi y’u Rwanda izagenzura ko umutekano w’abanyeshuri mu ngendo zabo wubahirizwa, kimwe n’iz’abandi bagenzi nta kigomba kuzihungabanya.”
Yagiriye inama amashuri korohereza no gufasha abanyeshuri kuva ku bigo, ababyeyi nabo bakabafasha kuva aho bururukira.
Yakomeje yihanangiriza abashoferi batendeka abagenzi maze avuga ko abapolisi bazashyirwa ahantu henshi nk’uko bisanzwe ngo bagenzure ko ingendo zirimo gukorwa hubahirijwe amategeko.
Ubu butumwa buje bukurikira ubwatanzwe na Minisiteri y’Uburezi, buvuga ku buryo burambuye uko abanyeshuri bazakurikirana mu kuva ku bigo bigaho.
Bwavugaga ko abanyeshuri bazava ku bigo mu byiciro kandi bambaye impuzankano y’amashuri bigaho.