Ubukwe bwavugishije benshi amangambure burashyize buratashye! Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement, basezeraniye mu Mujyi wa Nyamata mu busitani bwari burindiwe umutekano bidasanzwe.
Knowless na Clement, basezeraniye mu busitani buri ku muhanda Nyamata-Kigali ahegeranye na Golden Tulip Hotel iyavuzwe kenshi ko ariyo izakira ubu bukwe gusa siko byagenze.
Umutekano w’ahakikije ubusitani bwabereyemo ubukwe wari wakajijwe ku rwego rukomeye, umubare w’abarinda umugeni n’umukwe wari wongerewe ndetse abasekirite barindaga ku muzenguruko w’ubu busitani bari bambaye impuzankano, bari batandukanyijwe n’intera ngufi mu koroshya akazi ko gukumira umuntu washoboraga gushaka kwinjira ataratumiwe.
Abaturage babarirwa muri 30 biganjemo urubyiruko rw’abanyonzi bo mu Mujyi wa Nyamata, ni bo bari hanze y’aho ubukwe bwabereye bashungera gusa imvugo yari imwe bijujuta ‘kuko ngo babifashe nk’ubwirasi’.
Itorero ryanze kubasezeranya bitabaza Pasiteri wigenga
Aba bageni, basezeranye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Kanama 2016, umuhango wo gusezerana wayobowe na Pasiteri wigenga witwa Rusine. Bambikaniye impeta mu busitani ahari hateraniye inshuti zabo zibarirwa mu ijana.
Umuhango wo gusezerana wabaye mu buryo butamenyerewe ku bakirisitu basengera mu Itorero ry’Abadiventisiti. Basezeraniye mu busitani mu gihe itorero risaba ko abashyingiranwa babikorera mu rusengero. Ni umuhango wayobowe na Pasiteri wigenga, wari utandukanye n’isanzwe iba kuko wamaze igihe kitarenze isaha, abatumirwa bari babaze, nta wari wemerewe kwiyongeramo atarahawe ubutumire.
Mu itangazamakuru, byavuzwe kenshi ko Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa 7 ryanze gusezeranya Knowless na Clement kuko bashatse ko uyu muhango ubera ahatari mu rusengero ibintu bihabanye n’amategeko agenda iri dini.
Pasiteri Ezra Mpyisi wagombaga gusezeranya aba bombi, aherutse kubwira IGIHE ko yitandukanyije n’ubukwe bwabo ku mpamvu zitandukanye atavuze byeruye.
Yagize ati ““Njyewe nabivuyemo, ntabwo nzamushyingira, ujye kubaza ababyeyi b’uwo mukobwa […] sebukwe yavuze ko azaza kumbwira impamvu ntiyaza ndetse kugeza uyu munsi nanjye ndabibaririza.”
Indi mpamvu yavuzwe nk’intandaro yo kutemererwa gusezerana, ngo ni uko umugeni yari agiye gushyingirwa atwite kandi amategeko itorero rigenderaho atabyemera.
Ubukwe bwa Knowless bwavuzwe mu buryo budasanzwe kubera umwihariko ba nyirabwo babuzanyemo by’umwihariko kubera ikumira rikomeye no guheza itangazamakuru mu mihango bakoze.
Knowless na Clement basezeranye imbere y’amategeko kuwa 31 Nyakanga 2016 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera. Uyu muhango wakurikiwe n’ibirori byo gusaba umugeni no gutanga inkwano, ibi byose byakozwe umutekano urinzwe mu buryo bukomeye, kwinjira mu bukwe byari intambara ikomeye kuko buri wese yabanza kwireba ku ilisiti yakwibura agasubizwa inyuma.
Ubukwe bwabaye mu muhezo kuri bamwe….
Ku munsi w’ubukwe bwa Knowless na Clement, umutekano wari wakajijwe ku rwego rwo hejuru. Ubusitani bwabereyemo imihango yo gusezerana bwari burinzwe n’abasekirite babitojwe babarirwaga muri 40 urebye uburebure bw’umuzenguruko w’aho bari barinze.
Itangazamakuru, abafotozi ku giti cyabo, abafana n’abaturage bake bashakaga kureba uko byifashe mu bukwe ntiborohewe n’abashinzwe umutekano ndetse bake mu bagerageje kurebera ibirori mu biti bamanuwemo babuzwa kureba uko byari byifashe.
Ubusitani bwabereyemo ubu bukwe buri ku muhanda wegeranye na Golden Tulip Hotel, abahisi n’abagenzi bahacaga bahagararaga gato bashaka kumenya icyatumye umutekano ukazwa bagahita bashushubikanwa n’abasekirite bavuganiraga ku byombi mu kurinda ko hagira igihungabanya umutekano w’ibyo abageni babategetsi.
Umuturage witwa Mupenzi Jean Claude ufite se ukora isuku muri ubu busitani ubukwe bwabereyemo, yagundaguranye n’abashinzwe umutekano bamufashe ahengereza mu ruzitiro ubwo yashakaga kuvugana n’umubyeyi we. Yanenze cyane abakoze ubukwe kuko ngo bakajije umutekano cyane mu gihe hari abandi bantu bakomeye bahakorera ubukwe ntibahutaze abaturage.
Yagize ati “Na muzehe bamusohoye nabi, muzehe nyine papa ni we utunganya neza ubu busitani, na we ku manywa yari ahari nka saa sita namuzaniye ibiryo, nyuma bahise badusohora ngo abashyitsi baje […] Nari ndimo ndunguruka bashaka kunkubita, bansubije inyuma bashatse kunkubita inshyi, banzizaga ko narungurutse kandi nashakaga muzehe wanjye kuko ni we ukoramo isuku.”
Abahanzi IGIHE dukesha iyi nkuru yabonye batashye ubukwe bwa Knowless barimo Christopher, Dream Boyz, Tom Close [ari na we watanze umugeni], Oda Paccy, Ssgt Robert, Bruce Melody. Mu batunganya indirimbo bwatashywe na Producer Nicolas urambye muri uyu mwuga.