Igihugu cy’u Burundi kiri mu bibazo bikomeye ariko nta muntu wavuga yuko ari umwihariko wacyo kuko ibibazo ari ibintu bisanzwe haba ku gihugu cyangwa no ku muntu kugiti cye.
Ariko iyo ibibazo bibaye hagomba gushakishwa ingamba zo kubisohokamo, byaba ngombwa ukifashisha incuti n’abavandimwe. Mu Burundi hashize umwaka n’amezi ane bari mu bibazo ariko leta yaho aho gushakisha inzira zo gusohoka muri ibyo bibazo ugasanga ishakisha izo kubigumamo cyangwa kwinjira mu bindi bibazo bishya !
Imvururu mu Burundi zatangiye muri Mata umwaka ushize aho ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, ryatangaje ko Petero Nkurunziza azaribera kandida Perezida mu matora yari ateganyijwe kuba Nyakanga muri uwo mwaka ushize. Ibi byateye imvururu, zigikomeje, kuko itegeko nshinga kimwe n’amasezerano ya Arusha atemereraga Nkurunziza kwiyamamariza manda ya gatatu.
Ibi byatumye abantu batari bake bicwa ku mpamvu za politike naho abasaga ibihumbi 300 batoroka igihugu. Ibintu byabaye bibi kurushaho aho hageragerejwe kudeta yapfubye.
Nkurunziza amaze gutangazwa na komisiyo y’amatora yuko ariwe watsindiye umwanya wa Perezida yararahijwe, mu muhango utaritabiriwe n’umukuru w’ikindi gihugu n’umwe habe na Jakaya Kikwete wayoboraga Tanzania kandi bari bacuditse !
Leta y’u Burundi yakomeje kwingingwa n’amahanga ngo igirane imishyikirano n’abatavuga rumwe nayo, inasabwa yuko muri icyo gihugu hakoherezwayo ingabo nyafurika zo kubungabunga umutekano ariko ntibyagira icyo bitanga.
Kubirebana n’izo ngabo zo kubungabunga umutekano nta leta y’igihugu na kimwe iba izifuza, izemera gusa ku kaburembe. Ubutegetsi bwa Nkurunziza bwatangaje yuko izo ngabo niziza ku gahato izabifata nk’aho yatewe ihite izirwanya.
Ibi byo kuzirwanya byo bigaragara yuko byari amakangato kuko u Burundi ntabwo bwarwanya amahanga gisirikare ngo buyaneshe. Icyabaye gusa n’uko umuryango w’ubumwe bwa Afurika bwikuye muri uwo mugambi wo kohereza ingabo mu Burundi.
Benshi mu bakuru b’ibi bihugu bya Afurika bazi yuko nabo bashobora gushyikirwa n’ibibazo Nkurunziza yashyikiwe nabyo kandi nabo ntabwo bifuza yuko ibyo bibazo bibashyikiye hakoherezwa ingabo z’amahanga muri ibyo bihugu byabo. Uko niko bakingiye ikibaba Perezida Nkurunziza ngo iyoherezwa ry’ingabo mu bihugu bitarimo amahoro ritaba umuco nabo bikaba byazabageraho !
Perezida Petero Nkurunzina na Daniel Kidega Perezida w’Inteko Nshingamategeko ya Afrika y’Iburasirazuba
AU yagaragaje imbaraga n’ubushake buke mu kugerageza gukemura ibibazo byo mu Burundi, EAC nayo ntizabe uko kuko u Burundi bumaze kuyibera ikibazo gikomeye. EAC yashyizeho Benjamin Mkapa ngo abe umuhuza muri ibyo bibazo by’Abarundi ariko ugasanga Bujumbura ikomeza guseta ibirenge mu bijyanye n’imishyikirano.
Uyu munsi yemera yuko izashyikirana na buri wese bwacya iti ntabwo nakwicarana n’abashatse gukora kudeta cyangwa abari bishimiye yuko iyo kudeta iba ! EAC rero ntizabe nka AU ubutegetsi bwa Nkurunziza bwanze kwitabira inama yayo ngo ni uko yabereye I Kigali igaceceka. EAC igomba kubwira u Burundi, kandi mu ijwi ryumvikana cyane iti korana natwe cyangwa utuvemo twebwe ntabwo turi AU !
Kayumba Casmiry