• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»EAC ntijenjekere u Burundi nk’uko AU yabikoze

EAC ntijenjekere u Burundi nk’uko AU yabikoze

Ubwanditsi 09 Aug 2016 Mu Rwanda

Igihugu cy’u Burundi kiri mu bibazo bikomeye ariko nta muntu wavuga yuko ari umwihariko wacyo kuko ibibazo ari ibintu bisanzwe haba ku gihugu cyangwa no ku muntu kugiti cye.

Ariko iyo ibibazo bibaye hagomba gushakishwa ingamba zo kubisohokamo, byaba ngombwa ukifashisha incuti n’abavandimwe. Mu Burundi hashize umwaka n’amezi ane bari mu bibazo ariko leta yaho aho gushakisha inzira zo gusohoka muri ibyo bibazo ugasanga ishakisha izo kubigumamo cyangwa kwinjira mu bindi bibazo bishya !

Imvururu mu Burundi zatangiye muri Mata umwaka ushize aho ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, ryatangaje ko Petero Nkurunziza azaribera kandida Perezida mu matora yari ateganyijwe kuba Nyakanga muri uwo mwaka ushize. Ibi byateye imvururu, zigikomeje, kuko itegeko nshinga kimwe n’amasezerano ya Arusha atemereraga Nkurunziza kwiyamamariza manda ya gatatu.

Ibi byatumye abantu batari bake bicwa ku mpamvu za politike naho abasaga ibihumbi 300 batoroka igihugu. Ibintu byabaye bibi kurushaho aho hageragerejwe kudeta yapfubye.

Nkurunziza amaze gutangazwa na komisiyo y’amatora yuko ariwe watsindiye umwanya wa Perezida yararahijwe, mu muhango utaritabiriwe n’umukuru w’ikindi gihugu n’umwe habe na Jakaya Kikwete wayoboraga Tanzania kandi bari bacuditse !

Leta y’u Burundi yakomeje kwingingwa n’amahanga ngo igirane imishyikirano n’abatavuga rumwe nayo, inasabwa yuko muri icyo gihugu hakoherezwayo ingabo nyafurika zo kubungabunga umutekano ariko ntibyagira icyo bitanga.

Kubirebana n’izo ngabo zo kubungabunga umutekano nta leta y’igihugu na kimwe iba izifuza, izemera gusa ku kaburembe. Ubutegetsi bwa Nkurunziza bwatangaje yuko izo ngabo niziza ku gahato izabifata nk’aho yatewe ihite izirwanya.

Ibi byo kuzirwanya byo bigaragara yuko byari amakangato kuko u Burundi ntabwo bwarwanya amahanga gisirikare ngo buyaneshe. Icyabaye gusa n’uko umuryango w’ubumwe bwa Afurika bwikuye muri uwo mugambi wo kohereza ingabo mu Burundi.

Benshi mu bakuru b’ibi bihugu bya Afurika bazi yuko nabo bashobora gushyikirwa n’ibibazo Nkurunziza yashyikiwe nabyo kandi nabo ntabwo bifuza yuko ibyo bibazo bibashyikiye hakoherezwa ingabo z’amahanga muri ibyo bihugu byabo. Uko niko bakingiye ikibaba Perezida Nkurunziza ngo iyoherezwa ry’ingabo mu bihugu bitarimo amahoro ritaba umuco nabo bikaba byazabageraho !

-3574.jpg

Perezida Petero Nkurunzina na Daniel Kidega Perezida w’Inteko Nshingamategeko ya Afrika y’Iburasirazuba

AU yagaragaje imbaraga n’ubushake buke mu kugerageza gukemura ibibazo byo mu Burundi, EAC nayo ntizabe uko kuko u Burundi bumaze kuyibera ikibazo gikomeye. EAC yashyizeho Benjamin Mkapa ngo abe umuhuza muri ibyo bibazo by’Abarundi ariko ugasanga Bujumbura ikomeza guseta ibirenge mu bijyanye n’imishyikirano.

Uyu munsi yemera yuko izashyikirana na buri wese bwacya iti ntabwo nakwicarana n’abashatse gukora kudeta cyangwa abari bishimiye yuko iyo kudeta iba ! EAC rero ntizabe nka AU ubutegetsi bwa Nkurunziza bwanze kwitabira inama yayo ngo ni uko yabereye I Kigali igaceceka. EAC igomba kubwira u Burundi, kandi mu ijwi ryumvikana cyane iti korana natwe cyangwa utuvemo twebwe ntabwo turi AU !

Kayumba Casmiry

2016-08-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino u Rwanda ruzakina na Uganda, Djamir Kalisa yabimburiye abakina hanze gutangira imyitozo mu Mavubi

Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino u Rwanda ruzakina na Uganda, Djamir Kalisa yabimburiye abakina hanze gutangira imyitozo mu Mavubi

Ubwanditsi 04 Oct 2021
Abaminisitiri batarahiye n’umuvunyi bamaze kurahira

Abaminisitiri batarahiye n’umuvunyi bamaze kurahira

Ubwanditsi 11 Sep 2017
Murasabwa kongera ubushake mu gukumira ibyaha , icyerekezo cyo kirahari-Minisitiri Kaboneka

Murasabwa kongera ubushake mu gukumira ibyaha , icyerekezo cyo kirahari-Minisitiri Kaboneka

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Hamenyekanye amakipe 7 muri buri kiciro cy’abarwanira igikombe ndetse n’ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri, ibyaranze umunsi wa nyuma w’amatsinda abura umukino umwe.

Hamenyekanye amakipe 7 muri buri kiciro cy’abarwanira igikombe ndetse n’ahatanira kutajya mu kiciro cya kabiri, ibyaranze umunsi wa nyuma w’amatsinda abura umukino umwe.

Ubwanditsi 18 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha
Amakuru

APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha

RUSHYASHYA 28 Nov 2025
Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda
IMIKINO

Uban Boys ikoze amateka yo kuba itsinda ryambere ryegukanye Guma Guma kunshuro yayo ya 6 ibera hano mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Aug 2016
Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?
Amakuru

Ese inama ya Luanda iteganyijwe tariki 06 Nyakanga 2022 yaba igiye kuvana ku izima Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo, utumva cyangwa wirengagiza imvano y’ibibazo by’igihugu cye?

Ubwanditsi 05 Jul 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru