Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugurura ry’Inzego za Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa no guhindura Urwego ruzireberera, inemeza ishyirwaho ry’urwego rushinzwe Ubugenzacyaha ’Rwanda Investigation Bureau (RIB)’ na ’Rwanda Law Enforcement’ , ishuri rihugura abapolisi kinyamwuga.
Minisitiri w’Umutekano Sheikh Musa Fadhil Harelimana, yatangarije Igihe ko “RIB yari isanzwe ari CID muri Polisi, ikaba igomba gufatanywa na Crime Intelligence bikabyara urwego rumwe ruzagenzurwa na Minisiteri y’ubutabera.
Uru rwego rw’ubugenzacyaha ishami rya CID, rukaba rwayoborwaga na Polisi y’u Rwanda.
Bihuriranye n’amakuru yavuzwe nyuma yaho Minisitiri w’Ubuzima Binagwaho Agnes asezerewe igitaraganya muri Guverinoma, azira amakosa atandukanye yagiye akora yihanganiwe igihe kirekire, ariko bikaza kuba agahomamunwa ubwo ngo yajyaga muri CID gufunguza abagabo babiri bari basinze bakagwa muri Convoy ya Perezida Kagame.
Binagwaho ngo yaba yarabeshye urwego rwa CID ruyobowe n’ ACP Theo Badege, akanabeshyera Perezida Kagame ko bavuganye, agafunguza abanyabyaha bari bafugiwe muri CID, bakurikiranweho icyaha cyo guhungabanya umutekano w’umukuru w’igihugu.
Kuva ubwo kugeza ubu ACP Theo Badege, ngo yaba atarongeye kugaragara kukazi.
Byari byitezwe ko minisitiri Binagwaho ashobora gusimburwa mbere y’iyi nama y’abaminisitiri yaraye ibaye, bamwe bari batangiye kuzingura amakote n’imishanana, bongeye kubisubiza mu bubiko, bikaba bivugwa ko uwari Minisitiri Binagwaho Agnes, ashobora gusimburwa n’umweyo muri Guverinoma, ushobora gukubura benshi muri ba Minisitiri bavugwaho imikorere mibi.
ACP Theo Badege
Umwanditsi wacu Cyiza D.