• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR kiri mu biraje ishinga ba Perezida Kagame na Perezida Kabila

Ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR kiri mu biraje ishinga ba Perezida Kagame na Perezida Kabila

Ubwanditsi 17 Aug 2016 POLITIKI

Bimwe mu byaganiriweho n’abakuru bibihugu byombi Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Perezida Paul Kagame ni ikibazo cy’umutekano w’ibihugu byombi.

Aba bakuru b’ibihugu i Rubavu, baganiriye ku bijyanye no kunoza umubano w’ibihugu byombi, birimo: Kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka, umutekano, gucukura gas methane yo mu kiyaga cya Kivu n’ibindi.

Itangazo ryaturutse biro by’Umukuru w’Igihugu, Urugwiro Village, rivuga ko aba bakuru b’ibihugu bashyizeho itsinda rigomba gukurikirana ibi bikorwa, bitarenze ukwezi kwa Kanama uyu mwaka.

Mu bijyanye n’umutekano, Abakuru b’Ibihugu bombi bishimiye ibimaze kugerwaho harwanywa imitwe yitwaje intwaro.

Gusa aba bayobozi bongeye kuvuga ko hakwiye kunozwa igihe cyashyizweho cyo guhashya iyi mitwe.

Ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakaba bari mu Burasirazuba bwa Kongo, kiri mu biraje ishinga aba bakuru b’ibihugu kuko gikomeje guteza umutekano muke muri aka Karere.

Nubwo Kongo Kinshasa igaragaza ubushake bwo kurandura uyu mutwe, byakomeje guhera mu nyandiko gusa.

Nyuma yo kurandura umutwe wa M23 warwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Kabila, byari byaremejwe ko hagiye gukurikiraho kurandura umutwe wa FDLR gusa siko byagenze, nubwo u Rwanda rwakomeje kugaragaraza ko hari igikwiye gukorwa.

-3626.jpg

Perezida Kagame aherekeje Perezida Kabila wari wasuye u Rwanda (Ifoto/Village Urugwiro)

-3627.jpg

Perezida Kagame na Kabila bari ku mupaka w’u Rwanda na Kongo Kinshasa (Ifoto/Village Urugwiro)

-3628.jpg

Abakuru b’ibihugu byombi bahaye ikiganiro gito abanyanyamakuru (Ifoto/Village Urugwiro)

-3629.jpg

Perezida Kagame asuhuza bamwe mu bazanye na Perezida Kabila (Ifoto/village Urugwiro)

Umwanditsi wacu

2016-08-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump

Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump

Ubwanditsi 18 Nov 2024
Perezida Kagame na Putin bagaragaje inyota yo kongera umubano w’u Rwanda n’u Burusiya

Perezida Kagame na Putin bagaragaje inyota yo kongera umubano w’u Rwanda n’u Burusiya

Ubwanditsi 14 Jun 2018
Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye

Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye

Ubwanditsi 24 Jun 2023
Burundi: Nyuma yaho abagore babujijwe kuvuza ingoma, Noneho Ababana batarasezeranye bahawe itariki ntarengwa

Burundi: Nyuma yaho abagore babujijwe kuvuza ingoma, Noneho Ababana batarasezeranye bahawe itariki ntarengwa

Ubwanditsi 09 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDF yohereje abasirikare bakoresha Ibifaru mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique
Mu Rwanda

RDF yohereje abasirikare bakoresha Ibifaru mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique

Ubwanditsi 07 May 2018
Urukiko Rukuru Rwatangiye Kuburanisha Mu Mizi Urubanza Ruregwamo Diane Rwigara Na Nyina
INKURU NYAMUKURU

Urukiko Rukuru Rwatangiye Kuburanisha Mu Mizi Urubanza Ruregwamo Diane Rwigara Na Nyina

Ubwanditsi 25 Jul 2018
Uko imikino iteganyijwe muri shampiyona yo mu Bwongereza na Esipanye muri izi mpera z’icyumweru
IMIKINO

Uko imikino iteganyijwe muri shampiyona yo mu Bwongereza na Esipanye muri izi mpera z’icyumweru

Ubwanditsi 04 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru