Dr. Theogene Rudasingwa agihunga ngo yarihanukiriye ati :Kagame yarambwiye ngo yatanze itegeko ryo kurasa indege ya Nyakubahwa Juvenal Habyalimana, abanyarwanda b’impunzi bati uri ntwari n’ubwo bwose wabimenye agakomeza ugakorera Kagame ukaza kubivuga umaze gutandukana nawe.
Ibi ariko Kayumba aheruka kubihakana avuga ko yaba we cyangwa se Rudasingwa, iyo ndege ihanurwa ntanumwe wari uhari ngo amenye ibyayo.
Mu ijoro ryo ku italiki 6 Mata 1994 nibwo indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira yahanuwe. Aba bakuru b’ibihugu kimwe n’abandi bantu bari muri iyi ndege bitabye Imana. Ihanurwa ry’iyi ndege rifatwa nk’imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho abarenga Miliyoni bitabye Imana.
Gusa amateka agaragaza neza ko jenoside yateguwe igihe kirekire ikaza gushyirwa mu bikorwa muri Mata 1994.
Habyarimana Juvenali n’abari ibyegera bye
Nyuma yaho iyi ndege ihanuriwe, hagiye hakorwa amaperereza menshi kugirango habe hamenyekana uwaba ari inyuma y’ihanurwa ryayo. Mu mwaka wa 2012, impuguke z’abafaransa zakoraga iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege zasoje zitagize uwo zitunga agatoki.
Muri Mata 2013, Colonel Thierno Athie wo mu ngabo za Sénégal wari i Kigali mu Rwanda mu 1994 muri butumwa bw’ingabo za Loni (MINUAR) , yavuze ko arimo ategura igitabo kuko ngo azi neza uwarashe indege ya Habyarimana.
Yavuze ko tariki ya 6 Mata 1994 ahagana saa moya z’ijoro yari mu rwakiriro rw’icyubahiro mu kibuga cy’indege cya Kanombe ahari hategererejwe Perezida Juvénal Habyarimana. Avuga ko yayobye gato aho mu kibuga akabona abasirikare nka 20 barinda Perezida baramugose.
Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 nshuro ya 19, Colonel Thierno yavuze ko azi uwarashe indege yari itwaye uwo bari bategereje kuko yari aho byabereye.
Ati:“ Nk’umusirikare, uburyo bamfashe, n’ibyahise bikurikira, n’uko byakiriwe, nashoboraga gusesengura nkareba n’impamvu. Ndi gutegura igitabo kubyo nabonye mu Rwanda.”
Abacamanza Mark Trevidic na Nathalie Poux muri raporo yabo bavuze ko indege yari itwaye Juvenal Habyarimana na Sipiriyani Ntaryamira wari Perezida w’u Burundi, ishobora kuba yararashwe n’intagondwa z’abasirikare ba Habyarimana zitamushakaga.
Muri 2006, Jean Louis Bruguiere yanditse indi raporo, ivuga ko indege yari itwaye Habyarimana yarashwe n’ingabo zari iz’ umuryango wa FPR-Inkotanyi ziyobowe na Perezida Paul Kagame. Iyi raporo ikaba yaranenzwe kubamo amakuru atagira gihamya kuko itakorewe aho indege yarasiwe.
Mu biro by’umuryango w’abibumbye (UN), umunyamakuru w’Umwongereza yigeze kuhavumbura inyandiko igaragaza ko ingabo za Habyarimana zari zifite ibisasu bya (missile sol-air) byakorewe mu Bufaransa.
Kayumba Nyamwasa
Aya ma perereza y’impuguke zitandukanye ahabanye n’ibitekerezo bya Rudasingwa, ahubwo abanyarwanda bo barabihuza n’iby’ infungwa zifungiwe ibyaha bya Genocide zirimo kwandika ibitabo byerekana uko bishe.
Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Bizimana Jean Damascene nawe yatangaje ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bafungiye muri gereza ya Kigali n’iya Muhanga batangiye kwandika ibyo bitabo bavuga ibyo bakoze.
Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubundi byakorwaga n’abayirokotse ndetse n’abanyamahanga, ariko ubu hari indi ntambwe irimo guterwa n’abayikoze nabo batangiye kwandika ibyo bazi n’ibyo bakoze muri Jenoside.
Abagororwa bagereranywa na Rudasingwa
Ati “Hari ibitabo byinshi by’abarokotse Jenoside biriho bisohoka, ariko hari n’indi ntambwe imaze guterwa, abantu bakoze Jenoside nabo bariho barandika, barandika bafunze.”
Dr Bizimana avuga ko kugeza ubu hari imishinga (draft) y’ibitabo bitatu birimo kwandikwa ku ruhare rw’abakoze Jenoside bari mu magereza.
Hari igitabo kirimo kwandikwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga, ‘draft’ y’igitabo cyabo ngo bayishyikirije Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), irayisoma ariko isanga nta kintu igaragaza gifatika.
Dr Bizimana avuga ko hari n’indi ‘draft’ yanditswe n’abafungiye muri gereza ya Nyarugenge, yo ngo harimo ubuhamya bw’abagabo n’abagore kandi bavuga buri kimwe.
Ati “Yo ije ifite intera yindi iriho kuko bo bateye intambwe y’uko buri wese agenda avuga ibyo yakoze. Turiho turagisoma kugira ngo tubafashe kukinoza ariko hari intambwe cyateye.”
Arongera ati “Ab’i Gitarama bo ntibabivugaga, baravugaga ngo batubwiye ibingibi, ba,ba,ba…., tuganira nabo turayibasubiza (draft), tuzabafasha kuyinoza kuko bafite ubushake.”
Dr. Bizimana J.D, Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa CNLG
Hari n’ikindi gitabo, cyo ngo kitarimo kwandikwa n’abagororwa, ariko kirimo kwandikwamo ubuhamya bw’abagororwa banyuranye.
Dr Bizimana avuga ko hari umuntu (atashatse kuvuga amazina ye) uriho ucyandika, we ngo yagiye muri gereza zitandukanye, agenda abaza abemeye icyaha, bakicuza ndetse bamwe bagabanyirizwa n’ibihano.
Ati “Icyo gitabo kirakomeye kuko harimo abavuga ibyo bakoze kandi ugasanga babajwe n’ibyo bakoze.”
Muri iki gitabo ngo harimo n’abakatiwe igifungo cya burundu bavuga bati ‘njyewe igihano nahawe ntabwo aricyo nkwiye,…n’icyo kutwica nticyari kuba gihagije kuko ntibari kutwica nk’uko twishe abandi’.
Dr Bizimana ati “Birakwereka ko hari intambwe tumaze gutera rwose,…kubaka igihugu neza nk’uko Leta yacu ibikora hari icyo bimara.”
Yongeraho ati “Muri iki gitabo hari n’aho abo bicanyi bagera bakavuga bati ikitubabaza ni uko abana bacu babayeho neza kenshi kurusha n’abana b’abo twishe, bati abana bacu bafite imirimo, hari abo Leta ifasha nk’abakennye, ariko hari abo twiciye imiryango turayimara bakaba babayeho nabi kuko abenshi bafite ubumuga.”
CNLG ivuga ko ubuhamya nk’ubu bwubaka umuryango Nyarwanda kandi bukayivura, bityo igashishikariza abantu bose babishoboye kwandika amateka bazi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Igitangaje rero n’ukuntu ngo balimo gufasha infungwa kunoza igitabo, ikindi gitangaje n’uukuntu izinfungwa hari ukuntu zihuje na Rudasingwa Theogene, icyo bataniyeho n’uko izo Rudasingwa we yasohoye igitabo ariko akibagirwa kwandikamo byinshi mubuhamya atanga muriki gihe.
Umwanditsi wacu