Polisi y’u Rwanda ivuga ko kugeza ubu mu iperereza iri gukora hamaze kumenyekana amafaranga miliyoni 25 bikekwa ko yanyerejwe n’umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) aho yahembaga abakozi ba baringa.
Ntagengerwa afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera aho ngo kugira ngo afatwe ari ubuyobozi bwa CNLG bwamenyesheje Polisi.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yabwiye ikinyamakuru Izubarirashe cyatangaje iyi nkuru ko Ntagengerwa Vestine wari ushinzwe abakozi (Human Resource Officer) akurikiranweho ibyaha bibiri; icyo kunyereza umutungo wa Leta n’icyo gukoresha inyandiko mbimbano agamije kunyereza umutungo wa Leta.
Inzego zibishinzwe ntiziradutangariza igihe ayo mafaranga yatangiye kunyerezwa ndetse n’umubare w’abakozi ba baringa bagiye bahembwa ako kayabo.
Gusa SP Hitayezu avuga ko ubu polisi ikiri gukora iperereza ngo imenye igihe ibyo byaha byatangiye gukorerwa ndetse n’umubare nyawo w’amafaranga yanyerejwe.
Yagize ati “Ni byo bigikorwaho iperereza kubera ko hari igenzura ryakozwe turacyarikorera isesengura kugira ngo tube twamenya ibi byaha byabaye mu gihe kingana gutya, gusa icyo nababwira ni uko tumukurikiranyeho ibyo byaha bibiri.”
Yakomeje agira ati “Umubare (nyakuri w’amafaranga yanyerejwe) ntabwo nahita mbabwira nonaha kubera ko uko iperereza rigenda rikorwa ni ko tugenda tubona ibimenyetso bishya, turacyabikoraho iperereza. Kugeza ubu imibare tumaze kubona aragera kuri miliyoni 25. ”
Kuki hafashwe umukozi umwe kandi imishahara isinywaho n’abantu benshi?
Ubusanzwe kugira ngo imishahara muri Leta itegurwe ica ku bantu batandukanye, aho biva ku mukozi ushinzwe abakozi agakora urutonde rw’abakozi bagomba guhembwa n’amafaranga bagomba guhembwa, bikajya ku mukozi ushinzwe ingengo y’imari, bikahava bijya ku muyobozi ushinzwe ubutegetsi n’imari nyuma bigashyikirizwa umuyobozi w’ikigo akaba ari we ushyiraho umukono wa nyuma.
None ko binyura muri izi nzira zose ariko hakaba harafashwe umuntu umwe byatewe n’iki? Ese abasinyaga kuri iyo mishahara bose ntibabonaga ko ku rutonde hariho amazina y’abagiye guhembwa atari abakozi ba CNLG?
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene, ari na we usinya wa nyuma, yirinze kugira byinshi abwira Izubarirashe dukesha iyi nkuru mu magambo make aravuga ati “Ndumva ibyo ntabijyamo, njye nta kosa numva mfite, yaba njye yaba abambanjirije nta kosa ubuyobozi bwa CNLG bufite cyangwa se abandi bakozi bafite.”
Dr Bizimana Jean Damascene
Umukozi ushinzwe abakozi muri CNLG Ntagengerwa Vestine ari mu gihome
Dr Bizimana agira ati “Igenzura ni twe twarikoze, ntabwo ryakozwe n’abantu bavuye hanze, dusanga harimo amakosa koko akorwa n’umukozi, dusanga ayo makosa arimo icyaha noneho duhita tubishyikiriza inzego z’ubugenzacyaha. Icyaha cyose iyo kiba abantu bagira igihe cyo kukinenga. Ugikora ni we umenya igihe yagitangiriye, ariko igihe cyo kumenyekana ntawe ukigena, keretse nyine igihe igenzura ribaye rikabyerekana.”
Umuvugizi wa Polisi avuga ko impamvu ari Ntagengerwa wafashwe wenyine kandi imishahara isinywaho n’abantu batandukanye ari uko bafite ibimenyetso bigaragaza ko ari we wakoze inyandiko mpimbano agamije kunyereza umutungo wa Leta. Gusa ahamya ko bakomeje iperereza, aho nibabona n’undi waba yarabigizemo uruhare na we yakurikiranwa.
Source : Izuba rirashe