• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»U Rwanda ni inzu yanjye, ni inzu yawe; ntabwo ari urutirano –Perezida Kagame

U Rwanda ni inzu yanjye, ni inzu yawe; ntabwo ari urutirano –Perezida Kagame

Editorial 11 Sep 2016 Mu Mahanga

Ubwo yagezaga impanuro ku bayobozi batandukanye nyuma yo gusinya imihigo y’umwaka wa 2016/2017, Perezida Kagame yavuze ko hari ikibazo gikomeye cy’aho usanga inzego zidasenyera umugozi umwe

Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko nta gisobanuro gifatika gihari cyatanga impamvu hari aho usanga ibyiyemejwe bitagerwaho, ashimangira ko abona biba byatewe n’abayobozi baharanira inyungu zabo bwite bakirengagiza iza rusange.

Perezida Kagame yavuze ko amajyambere, demokarasi no kwishyira ukizana ari ibintu bitatu bitagongana nubwo hari ababisanisha bityo gutera imbere bidakwiye kugongana n’imiyoborere myiza cyangwa ubwisanzure bwa muntu.

Mu mpanuro yabahaye, yababwiye ko kutifuza ari ikintu bakwiye guharanira bakagishyira imbere y’ibindi byose.

Yanenze kandi ibihugu by’amahanga bishaka ‘kurindagiza’ ibigitera imbere bigamije kugena uko bibabo, avuga ko Abanyarwanda bakwiye guharanira ibyabo, bakamenya ko ubwisanzure nyabwo ari imibereho myiza ishingiye ku kudasonza ngo wifuze ibyo kurya, kudahora wayobewe uko uri butware umwana wawe ku ishuri cyangwa kumuvuza niba yarwaye.

Umukuru w’Igihugu yagereranyije iriya myitwarire yo kumva ko uzafasha umuntu gutera imbere ari uko yaburaye cyangwa hari ibyo adakora neza, nko gutizwa inzu igihe nyirayo ayishakiye akayikwambura.

Yagize ati “Ni nko gufata inzu ukayintiza aho washakira ukaba wayinyambura cyangwa ukirirwa uyinshunagurizaho ngo nurangiza umbwire uti ufite ubwigenge nibura. Nta bwigenge mfite kuko nta nzu mfite, njye ndashaka inzu nita iyanjye ntabwo nshaka inzu umpa. Icyo bita gusembere ni iki? Ntabwo nshaka gusembera, ntabwo nshaka unsembereza, nshaka iyanjye. Iki gihugu cy’u Rwanda mureba, ni inzu yacu ntabwo dusembereye.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange gutekereza ko u Rwanda ari inzu yabo, bagaharanira kuyagura no kuyigira nziza kurushaho.

Ati “Niyo mpamvu tuvuga ubumwe, Abanyarwanda tukaba hamwe tukagira inzu yacu tukayitunganya, tukayisukura ndetse tukagenda tuyagura, tukagenda tuyisubiramo yari ifite icyumba kimwe ikagira bitatu utari ufite intebe nziza ukazizana ukazishyiramo, ukayikubura […] igihugu cyacu twaje hano guhigira mu bikorwa bitandukanye mu bitekerezo bityo muvuge muti ni inzu yacu turimo dusukura twubaka neza ikabera ba nyirayo, abayituyemo.”

Muri uyu muhango Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yagaragaje ko zimwe mu mpamvu zituma uturere tumwe tuza inyuma mu kwesa imihigo, ari imikoranire mibi y’abayobozi, aho usanga bakora bonyine.

-4017.jpg

Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bashaka gukora neza badakora bonyine, ahubwo bakorana n’abandi bagakurikirana ko ibyagombaga gukorwa byakozwe bityo bakageza igihugu kure heza.

Igihe.com

2016-09-11
Editorial

IZINDI NKURU

John Kerry yaburiye ibihugu bidashyira hamwe n’ibindi

John Kerry yaburiye ibihugu bidashyira hamwe n’ibindi

Editorial 14 Oct 2016
Ba Meya bazahagarika imirimo mbere yuko barangiza manda

Ba Meya bazahagarika imirimo mbere yuko barangiza manda

Editorial 18 Jan 2016
Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.

Burundi: Utazi umwanzi acirira FDLR.

Editorial 28 Sep 2024
Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Editorial 10 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu 7 mu Rwanda bakize Coronavirus, abanduye bagera ku 134 bavuye ku 127
HIRYA NO HINO

Abantu 7 mu Rwanda bakize Coronavirus, abanduye bagera ku 134 bavuye ku 127

Editorial 15 Apr 2020
Meghan n’igikomangoma cy’u Bwongereza bashobora kurira ukwezi kwa buki mu Rwanda
HIRYA NO HINO

Meghan n’igikomangoma cy’u Bwongereza bashobora kurira ukwezi kwa buki mu Rwanda

Editorial 10 May 2018
Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda “ihwa mu kirenge”, ariko ararushywa n’ubusa
Amakuru

Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda “ihwa mu kirenge”, ariko ararushywa n’ubusa

Editorial 17 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru