Ubutegetsi mu Burundi burashinjwa kohereza abo kwica impunzi ziri mu Rwanda.
Amakuru atugeraho ahamya yuko ubutegetsi mu Burundi bwohereza abantu bo kugirira nabi impunzi z’Abarundi zicumbikiwe hano mu Rwanda ariko benshi muri bo bakagenda bafatwa.
Amakuru dukesha bamwe muri izo mpunzi avuga yuko abo Bujumbura yohereza baza bajyanye n’ibyiciro by’abo bagomba kuneka cyangwa kwica !
Amakuru dukesha bamwe muri izo mpunzi avuga yuko n’ubwo abohererezwa ababaneka bakunze kugaragara mu mujyi, ariko no mu nkambi nka Mahama boherezwayo, ikaba ariyo mpamvu ubu hashyizweho ubulinzi n’amategeko akomeye ku bifuza kuba bahasura !
Mu Rwanda hari abanyamakuru benshi b’Abarundi bahahungiye, umubare munini ukaba uri mu mujyi wa Kigali. Bamwe muri abo banyamakuru bakaba barashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kubata muri yombi. Abo banyamakuru bazi yuko isaha n’isaha ubutegetsi bwa Nkurunziza bushobora kubagirira nabi, nabo bagahora biteguye !
Amakuru dufite avuga yuko muri iki cyumweru ubutegetsi mu Rwanda bwafashe abantu umunani bari baje kwica bamwe muri izo mpunzi z’Abarundi bari hano mu mujyi wa Kigali. Benshi mu bari bwicwe bari muri abo banyamakuru ngo kandi amakuru yabo akaba yaratangagwa n’umwe wari wigize mu genzi wabo, akajya agenda i Bujumbura akagaruka, bivugwa ko yaba yaranabyaranye na Nyamitwe. Uyu nawe ngo ni umwe mu bafashwe, akaba uw’igitsinagore wakoreraga Radio Humuriza ibarizwa Gitega.
Umuvugizi wa Police y’u Burundi Pierre Nkurikiye ari mu babohereza
Ubutegetsi mu Burundi buhora bushinja u Rwanda yuko buha imyitozo abashaka kubutera, u Rwanda rwo rukabihakana kandi n’abo banyamakuru b’impunzi z’Abarundi bagahamya yuko nta myitozo na mike ikorerwa hano mu Rwanda “ mu ntumbero” yo kuba batera u Burundi ngo bahirika ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza.
Kayumba Casmiry