Isiraheli ni igihugu gifite amateka akomeye cyane ku bemera Imana n’abatayemera kuko aricyo gihugu Imana yatoranyije ngo ikigire icyitegererezo cy’Imibanire y’umuntu n’Imana ndetse n’imibanire y’ishyanga n’Imana nkuko tubisanga mu Gutegeka kwa Kabiri 7:6-8.
Wakwibaza uti kuki Imana yatoranyije Isiraheli? Byatewe n’isezerano yari yarahaye Aburahamu mu Itangiriro 12:3 ko nayumvira izamuha umugisha Kandi ikamugira ishyanga rikomeye, umuhesheje umugisha akawuhabwa n’umuvumye akavumwa.
Ibyo Imana yamubwiye rero yarabisohoje nyuma yuko nawe ayumviye akemera no gutanga umwana we w’ikinege, Isirayeli yaje guhinduka ishyanga rikomeye nyuma yo kuva mu buretwa bamazemo imyaka 430 muri Egiputa.
Abantu benshi babayeho bakomeye bavugwa muri Bibiliya niho bakomokaga, aha twavuga nka Aburahamu, Nowa, Mose, Yosuwa, Dawidi, Salomo, Daniel, Samusoni, Eliya, Elisha, Meshaki, Shadrak na Abedinego, Petero, Pawulo n’abandi benshi tutarondora ngo turangize.
Byabaye agahebuzo kuko Yesu Kristo ariho yakomotse, avukirayo, akurirayo, akorerayo imirimo ikomeye cyane ndetse anapfirayo, azukirayo nyuma y’iminsi itatu bamubambye ku musaraba.
Ayo mateka tuvuze yose n’andi tutavuze yanditse muri Bibiliya, iyo ugezeyo ubirebesha amaso yawe ukarushaho kwemera ko ibivugwa koko byabaye. Ku bagezeyo batubwira ko Kwizera kwabo kwiyongereye, bongera gukunda Imana cyane, bahabwa imigisha ndetse no gusobanukirwa Ijambo ry’Imana kwabo kuriyongera kuko ibyo basomaga babibayemo.
Iyo rero ujyanyeyo n’abasanzwe bafite ubumenyi muri Bibiliya biragufasha cyane kuko bahuza amateka na Bibiliya n’ibihe maze ukarushaho kunguka ubumenyi no gukura mu mutwe no mu mwuka.
Nkuko rero mumaze kubimenyera Authentic Word Ministries na Zion Temple biyobowe n’Intumwa Dr. Paul Gitwaza bakora ingendo za gihanuzi (Authentic Phophetic Tour) ebyiri buri mwaka muri Isirayeli, mu kwa gatatu no mu kwa cyenda Apotre Gitwaza ayoboka abantu bifuza kujyayo akajyana nabo bakamarayo iminsi 10 batembera ahantu h’amateka hatandukanye anabasobanurira ibyaho anabihuza n’ibihe turimo abantu bagataha ubuzima bwabo buhindutse kandi bahawe umugisha.
Imva ya Yesu hamwe mu hakunda gusurwa cyane.
Ku rukuta rwa Salomo aho benshi basengera bagasubizwa.
Urugendo rero rw’ubutaha ni taliki ya 22/9 kugeza 1/10/2016, iyo ushaka kujyayo wishyura ibihumbi bibiri by’amadorali ya Amerika (2000$) gusa hakavamo itike y’indege yo kugenda no kugaruka, gusura ahantu 50 muri Isiraheli, iminsi 10 muri Hoteli y’inyenyeri enye n’eshanu, amafunguro ya mu gitondo, saa Sita na nijoro iminsi 10, transport yo gusura ahantu hose hazasurwa ndetse n’ubwishingizi bw’ubuzima muri urwo rugendo rw’iminsi 10.
Kwiyandikisha bikorwa amezi abiri mbere yuko urugendo ruba, Abashaka ibisobanuro birenzeho no kwiyandikisha dore ko byanatangiye bahamagara aba bantu bakurikira:
Mu Rwanda:
Pasteur Barbara Umuhoza: 0788594930
Email : vastrosebarbara@gmail.com
I Burayi:
Bosco Kizito: +32488467969
Email: jpkizito2007@gmail.com
Amerika:
Pasteur Assumpta Bayingana:+1 (574) 300-5375
Email: assumptabayingana@yahoo.com
Canada:
Pasteur Emmanuel Hategekimana:+1-587-778-5728
Email: hategekimana88@gmail.com
Article by Claude Ndayishimiye