Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge ifunze abagabo bane kubera ubufatanyacyaha mu gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano.
Ababikurikiranweho ni Niyomugabo Jerôme, Nzamurambaho Eugene, Ndayambaje Samuel na Uwimana Olivier.
Avuga uko bafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yagize ati:”Polisi yabonye amakuru ko bafatanya gukora ibyo byaha, hanyuma irabashaka kugeza ibafashe ku itariki 15 Nzeri.”
Yongeyeho ko batatu baheruka bavuze ko bashakiraga Niyomugabo abaguzi bazo, ndetse bakanamufasha mu mirimo imwe n’imwe yo kuzikora.
SP Hitayezu yakomeje avuga ko Polisi yasatse aho Niyomugabo azikorera mu kagari ka Kiyovu, ho mu murenge wa Nyarugenge; maze ihafatira impushya enye zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano zirimo ebyiri zo ku rwego rwa BCDF ziriho ifoto y’umuntu umwe; ariko amazina atandukanye, uruhushya rumwe rwo ku rwego rwa BCD, n’urundi rumwe rwo ku rwa A.”
Yavuze ko aho Niyomugabo akorera Polisi yahafatiye ibikoresho yifashisha mu gukora izo mpushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano birimo ibyuma bifotora bikanigana inyandiko mpamo na mudasobwa ngendanwa ebyiri.
Uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge, ndetse n’izo mpushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano n’ibyo bikoresho bafatanwe ni ho biri mu gihe iperereza rikomeje.
Mu butumwa bwe, SP Hitayezu yagize ati:”Ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bikorwa inshuro nyinshi, kandi bikorerwa ahantu henshi mu rwego rwo kwihutisha no kunoza iyo serivisi, aho mu Mujyi wa Kigali bikorwa kabiri mu kwezi, naho mu zindi Ntara bikaba bikorwa buri kwezi. Abazishaka bakwiriye kudapfusha ubusa ibyabo bagura iz’inyiganano, ahubwo bakanyura mu nzira zikurikije amategeko.”
Yashimye abatanze amakuru yatumye bariya bane bafatwa, ndetse asaba buri wese kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutanga amakuru y’ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.
Ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).