Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame hamwe n’abandi bagore b’Abakuru b’ibihugu bitabiriye inama y’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York bakiriwe ku meza na Michelle Obama.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa Jeannette Kagame, kuwa Mbere tariki 19 Nzeri 2016 ahagana saa kumi z’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibwo Michelle Obama yakiriye aba bagore.
Mu biganiro byibanze ahanini ku buzimana bw’umwana w’umukobwa, Michelle Obama yasabye aba bagore b’Abakuru b’Ibihugu ko ari bo abana b’abakobwa bateze amaso.
Yagize ati “Abana b’abakobwa barenga miliyoni 62 ku Isi hose ni twe bareba ngo tubabere ijwi. Kandi mfite intego yo kuzakomeza kubavugira bitari gusa muri kino gihe ndi umugore w’Umukuru w’Igihugu, ariko no mu buzima bwanjye bwose. Hanyuma nizeye ko namwe muzamfasha.”
Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye bateraniye i New York ku cyicaro cy’uyu muryango mu nama ya 71 yawo yiga ahanini ku kibazo cy’intambara muri Syria, ikibazo cy’abimukira, iterabwoba, n’ibindi bihangayikishije Isi muri iki gihe.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame hamwe na Michelle Obama umufasha wa Perezida Barack Obama