• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Yale : Perezida Kagame yavuze ko Demokarasi y’u Rwanda ishingiye ku byifuzo by’abaturage kuruta ibivugwa n’abandi

Yale : Perezida Kagame yavuze ko Demokarasi y’u Rwanda ishingiye ku byifuzo by’abaturage kuruta ibivugwa n’abandi

Ubwanditsi 21 Sep 2016 POLITIKI

Aho ari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika mukazi, Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yaraye atanze ikiganiro muri Kaminuza ya Yale iherereye mu Mujyi wa New Haven muri Leta ya Connecticut (USA).

Perezida Kagame yavuze ko gukora impinduka muri sosiyete bisaba gukora wihanganye ugashyiraho umurongo ngenderwaho mushya ukihanganira n’ingaruka mbi bishobora kuzana, kuruta guhindura byose.

Yaganirije imbaga y’abari bamuteze amatwi ku bintu binyuranye birimo iterambere rya Afurika, Imiyoborere, Iterambere ry’Ikoranabuhanga n’uruhare rifite nk’umusemburo w’impinduka mu mibereho myiza n’ubukungu bw’abatuye Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko ibyemezo by’intambara biza mu gihe biteye ubwoba ubwo abantu baba batagishoboye kuba aho hantu.

Yashimangiye ko ari byiza gukora wihanganye kugira ngo ubashe guhindura ubuzima bw’abaturage kuruta guhindura byose.

Yagize ati“Ntidushobora gusuka lisansi mu bitameze neza ngo ducane umuriro hanyuma twizere ko umuriro uzabihanagura hanyuma tukongera kwiyubaka. Ibihugu ntabwo ari pariki n’abaturage ntabwo ari ibiti.”

Yavuze ko Demokarasi y’u Rwanda ishingiye ku byagezweho no ku byifuzo by’abaturage kuruta ibivugwa n’abandi kandi hari amahirwe y’uko umubano uri hagati y’abaturage n’abayobozi usesuye kandi banahura mu buryo bw’amaso ku maso.

Ibi bikaba byaratewe no kubaha ibyifuzo by’abaturage kuko ntagikorwa kinyuranye n’ibyifuzo byabo ngo kirambe.

Mu bamaze gutanga ikiganiro nk’iki harimo Luis Moreno Ocampo, Umushinjacyaha wa ICC; Mary Robinson wigeze kuba Perezida wa Ireland; Samantha Power, Ambasaderi wa USA muri Loni; Dr Mohamed “Mo” Ibrahim, Umunyasudani w’Umwongereza akaba n’umuherwe ukomeye; Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya n’abandi.

-4113.jpg

-4112.jpg

-4111.jpg

2016-09-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Ububiko bw’ibikoresho by’amatora bwafashwe n’inkongi

RDC: Ububiko bw’ibikoresho by’amatora bwafashwe n’inkongi

Ubwanditsi 13 Dec 2018
Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko

Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko

RUSHYASHYA 20 Apr 2026
U Rwanda na Tanzania mu gutokora umubano w’ibihugu byombi

U Rwanda na Tanzania mu gutokora umubano w’ibihugu byombi

Ubwanditsi 23 Feb 2016
Abanyapolitiki bagaragaje ko amateka y’u Rwanda aruha kugira demokarasi yihariye

Abanyapolitiki bagaragaje ko amateka y’u Rwanda aruha kugira demokarasi yihariye

Ubwanditsi 24 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Polisi yashubije ibikoresho bitandukanye byari byaribwe ba nyirabyo
Mu Rwanda

Kigali: Polisi yashubije ibikoresho bitandukanye byari byaribwe ba nyirabyo

Ubwanditsi 16 Dec 2017
U Burundi butangiye kwemera ko ari bwo Nyirabayazana w’ibibazo By’ Akarere
INKURU NYAMUKURU

U Burundi butangiye kwemera ko ari bwo Nyirabayazana w’ibibazo By’ Akarere

Ubwanditsi 28 Aug 2018
Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo
Mu Mahanga

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Ubwanditsi 20 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru