Urukundo ni ikintu gikomeye, cyiza, kivugwa kandi buri muntu agira kabone niyo yaba ari mubi bikabije kuko na Satani agira ibyo akunda. Ikibazo ni ukumenya urukundo rwiza n’urukundo rubi noneho imfura n’abanyabwenge bagakunda kandi bagakora ibyiza. Gukunda igihugu nabyo si ugupfa gukora uko umuntu yishakiye, hari uburyo n’inzira icumi bikorwamo. Dore izo arizo n’uko umuntu azinyuramo no kuzifatamo neza:
Gutunga indangamuntu
Iyo abapolisi cyangwa abashinzwe umutekano haba mu gihugu cyangwa hanze bakubajije bati “Zana ikikuranga cyangwa icyangombwa”, nkuko bamwe bakita usibye ko ntemera iyo mvugo, ukuramo indangamuntu ukayerekana ukumva unezerewe kandi wemye, ibyo bikagaragaza ko uri Umunyarwanda cyangwa umunyagihugu runaka. Ibi bigaragara niyo ugiye ahantu mu mahanga, iyo Atari indangamuntu iba ari pasiporo usibye ko nayo ari indangamuntu. Iyo muri ku mupaka buri wese aba afashe iyerekana igihugu cye, ibyo ni ugukunda igihugu.
Ubundi buryo bwo gukunda igihugu cyawe ni ugukunda abo mu muryango, abo muturanye mu mudugudu n’abanyagihugu muri rusange, mbese gukunda abanyarwanda utitaye cyane kubyo mupfa nibyo mupfana kuko n’ubundi abantu bapfa ibyo basangiye. Iyo umuntu atangiye kureba ngo asenga yunamye cyangwa yambaye ingofero cyangwa abyina n’ubundi buryo bwo gusenga akabigiramo ikibazo aba adakunda igihugu cye. Iyo umuntu atangiye kuvuga ngo iyi ni siporo y’abakire nk’umumotari uherutse kubimbwira antwaye ku cyumweru gishize, aba adakunda igihugu cye. Nizere ko ibyo namwigishije yabyumvise.
Icya gatatu ni ukwiga, kumenya no kwita ku rurimi rw’abanyagihugu, aha ni ukuvuga “Ikinyarwanda” ukacyishimira bitabujije ko wakwiga n’izindi ndimi nk’Igiswahili nk’uko umwanditsi w’iyi nkuru Prof. MALONGA Pacifique yakitangiye kucyigisha no kugiteza imbere.
Icya kane ni ugukunda no guteza imbere umuco, imbyino n’indirimbo nyarwanda. Ibi bivuga kutabirutisha ibyaduka cyangwa ibyo hanze. Natashye ubukwe mbona umugeni abyinnye igishakamba neza nuko yikuza akabyino nyarwanda numva koko akunda igihugu cy’u Rwanda. Umugabo cyangwa umusore w’umunyarwanda ukunda uRwanda ajye yiga ibyivugo byibura agire ati “Ndi rutamira mushogoro rwa ntamushobora, umugabo utagira urugo ntarwanira intebe”.
Icyindi ni ugukunda imitekere cyangwa ibiryo n’ibinyobwa by’u Rwanda n’ikinyarwanda. Ibi ni uburyo bwo gukunda igihugu cyane cyane ko bituma duhinga, tukorora tugateza imbere iby’iwacu kandi ndakurahiye bituma ubuzima n’amagara y’abakoresha indyo n’ibinyobwa nyarwanda baramba.
Icya gatandatu ni ugukunda itegeko nshinga no kuryubahiriza. Iyo umunyarwanda avuga ngo akunda u Rwanda atazi, adakunda itegeko nshinga burya aba ari umubeshyi nubwo yaba adashaka kubeshya kandi haba harimo n’ubuswa, kuko n’intambwe n’uburyo bwo gukunda no kurinda igihugu cyawe.
Uburyo bwa karindwi ni ugukunda abaguhagarariye mu buyobozi, ni ukuvuga abakuyobora bakurikiza kandi bashaka icyaguteza imbere. Aha umuntu ukunda igihugu cye ntabwo apfa gutora nk’umuhango cyangwa yikiza ahubwo umuntu ukunda igihugu cye agomba gutora umunyabwenge kugira ngo atayoborwa n’impumyi kuko hagira aho imugeza cyangwa ngo igire aho igeza igihugu. Injiji, igisambo, igisahiranda, umugome ntaho yageza abe cyangwa abo ayobora n’abamuyobora bamugiraho ibibazo bikomeye.
Kuri iyi ngingo ya karindwi nanjye nawe twubahe kandi dushime Perezida Paul KAGAME kubera yatweretse ko ari indashyikirwa mu buyobozi, tuzamutore twongere tumutore mu rwego rwo gukunda igihugu cyacu cy’u Rwanda.
Uburyo bwa munani bwo gukunda u Rwanda, ni ugutanga imisoro n’amahoro. Ntaburyo wakunda igihugu cyawe utifuza imihanda, amazi, amashanyarazi, utifuza ko abakozi bahembwa. Ibyo byose kugira ngo bikorwe ni uko umuntu wese ukunda igihugu atanga imisoro n’amahoro. Abanyarwanda babeshya imisoro n’amahoro burya iyo bavuze ngo bakunda u Rwanda baba babeshye, kuko nk’umwana w’Umutambyi iyo batanga amaturo n’ikigiracumi mu nsengero ariko ntibatange imisoro n’amahoro baba bakora ubusa badakunda n’u Rwanda kuko Bibiliya iravuga iti “Iby’Uwiteka mubihe Uwiteka, ibya Kayizari mubihe Kayizari”.
Aha ni byiza ko abantu baba abagena imisoro, baba n’abayitanga birinde kuvanga iby’Uwiteka, ibya Kayizari n’ibitunga abana. Sinatinya no kuvuga ko nanjye hari ibyo nkwiye, bazabimpe mu rwego rwo gukunda igihugu.
Uburyo bwa cyenda bwo gukunda u Rwanda nk’umunyarwanda, ni ukuba umuntu ushishoza, ukita ku bibazo, imbogamizi, ibizazane no kutita kubitandukanya abanyarwanda ahubwo umuntu akita kubibahuza kuko abahuje n’abashyize hamwe Imana irabasanga. Nongere nti “Nubundi burya nta muntu umeze nk’undi ahubwo bose bahuzwa no kwegerana ni uko gukunda Rurema, no gukunda u Rwanda, igihugu cyawe.
Uburyo bwa cumi ni ukurinda umutekano w’igihugu cyawe ukoresheje uburyo ushoboye ubwo aribwo bwose. Jyewe nzakoresha ikaramu. Wowe musomyi urabivugaho iki?
“Prof. MALONGA ati ngibyo bisome ugire icyo wibwira”
Prof. Pacifique MALONGA
Umwanditsi akaba n’Umunyamakuru wigenga