Minisitiri w’Iterambere Mpuzamahanga w’u Bwongereza, James Wharton, uvuye mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda, yatangaje ko yatunguwe n’uburyo yasanze igihugu cyarateye imbere.
Mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko yiboneye uburyo inkunga u Bwongereza bwateye u Rwanda yavanye abatishoboye mu bukene binyuze muri gahunda ya Vision Umurenge (VUP).
Minisitiri Wharton yonengeyeho ko yanasuye Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro akabona ukuntu ikoranabuhanga ryagabanyije igiciro cy’ibicuruzwa rikazamura imisoro.
Ati” Nasanze u Rwanda rwarateye imbere bitangaje mu myaka 20 ishize. Ntewe ishema no kuba u Bwongereza bwarateye inkunga u Rwanda muri urwo rugendo, none abantu basaga miliyoni 1.5 bakaba baravuye mu bukene. Birashimishije kubona ukuntu ubufatanye twashinze bukomeye.
“ Igihugu cyacu cyiyemeje gukomeza gutanga inkunga kigenera u Rwanda kuko : Ifasha mu guhangana n’ubukene, kuzamura ubukungu, gushyigikira ishoramari no guhanga imirimo, biryo uburumbuke bukiyongera, u Rwanda rugashobora kwifasha. Ni na ngombwa ko dushora imari mu mahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari kuko ari intego u Rwanda n’u Bwongereza bihuriyeho.”
Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, Minisitiri Wharton yaganiriye n’uw’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete hamwe n’uw’Uburezi, Dr Papias Musafili, ku guhangana n’ubukene, kugeza uburezi kuri bose, kuzamura ubukungu n’ishoramari. Yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Amb Claver Gatete
Dr Musafili Papias, Minisitiri w’Uburezi
Mu myaka itanu ishize u Bwongereza rwafashije u Rwanda mu kuvugurura politiki y’ubutaka, gufasha abana 354 000 kwiga amashuri abanza. Gutuma abaturage 355,000 batangira kugana amabanki no guhangira imirimo abakabakaba 400 000 batishoboye kurusha abandi.
Iki gihugu kandi giherutse kurekura miliyari 24 z’amafaranga y’u Rwanda agamije gushakira abahinzi bo mu Rwanda isoko muri gahunda yitwa IMSAR.
Umuyobozi wa RRA asobanurira Wharton uko ikoranabuhanga riterwa inkunga n’u Bwongereza rikomeje kuzamura imisoro
Source : Imvaho